RFL
Kigali

Harmonize yasinyishije umunya-Nigeria Skales muri Label ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/08/2020 13:47
0


Umuhanzi Rajab Abdul Kahali [Harmonize] yasinyishije umunya-Nigeria Skales mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ye yitwa Konde Music Worldwide yafunguye umwaka ushize.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Nyakanga 2020 ni bwo Harmonize na Skales batangaje ku mugaragaro ko bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire atatangajwe igihe azamara.

Harmonize avuga ko bishimiye guha ikaze umuvandimwe akaba n’umunyamuziki w’umuhanga muri Label ye. Avuga ko iyi ari intambwe ikomeye yo gutuma umuziki wo ku mugabane w’Afurika ugera ku Isi yose.

Skales yemeje ko yinjiye muri Label ya Harmonize bakoranye indirimbo “Fire Waist” yakunzwe mu buryo bukomeye.

Avuga ko iyi nzu izita cyane ku kumenyekanisha ibikorwa bye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, kumushakira amasoko ndetse ko n’umuntu uzifuza gukorana nawe azabanza kubavugisha.

Skales yabaye umuhanzi wa kabiri usinye muri Label ya Harmonize. Ni nyuma ya Ibraah witeguraga gukora igitaramo ku wa 31 Nyakanga 2020 akagisubika kubera urupfu rwa Benjamin Mkapa.

Harmonize na Skales bagiye bakora indirimbo zitandukanye zakunzwe-Ibintu byakujije ubushuti bwabo ku buryo gukorana bombi bizoroha.  Bombi bakoranye indirimbo “Fire Waist”, “Oyoyo” na “Oliver Twist II Remix” bakoranye n’umunya-Nigeria Falz.

Skales yasinye muri Label y'umuhanzi Harmonize bakoranye indirimbo eshatu

Skales aheruka i Kigali mu gitaramo cyo gushyira ku isoko inzoga ya 'Mutzig Class'





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND