RFL
Kigali

FERWAFA yemeje ko AS Kigali ariyo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/08/2020 11:03
0


Komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yamaze kwemeza umwanzuro wa Komisiyo ishinzwe amarushanwa muri FERWAFA, ko ikipe ya AS Kigali ari yo izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederation Cup aho kuba Rayon Sports nkuko benshi babitekerezaga.



Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje komite nyobozi ya FERWAFA kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2020.

Gufata umwanzuro w’uko hazasohoka ikipe ya AS Kigali, hashingiwe ku mabwiriza ya CAF Confederation Cup yashyizweho umukono na Perezida wa CAF Ahmad Ahmad tariki 19 Nyakanga 2019, aho ateganya ko mu gihe habaye impamvu ituma irushanwa ry’igihugu ridakinwa, Federasiyo y’icyo gihugu ifite uburenganzira bwo kohereza ikipe yatwaye irushanwa riheruka.

Komite Nyobozi ya FERWAFA ku bubasha ihabwa n’ingingo ya 33 y’amategeko shingiro yayo, yahise yemeza ko AS Kigali ari yo igomba kuzasohoka nyuma y’aho igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka cyari cyasheshwe.

As Kigali yari yahagarariye u Rwanda mu mikino nk’iyi umwaka turi gusoza, aho yaje kuviramo mu majonjora ya kabiri ikuwemo na Proline yo muri Uganda byaje kurangira imanutse mu cyiciro cya kabiri.

Ubwo shampiyona yahagarikwaga mu Rwanda, FERWAFA yahise yemeza ko APR FC ihawe igikombe kiyiha itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF Champions League, gusa ntibatangaza ikipe bazajyana na yo muri Confederations Cup.

AS Kigali izasohokana na APR FC yegukanye Shampiyona ya 2019/20, yo ikaba izakina CAF Champions League ya 2020/21.

Biteganyijwe ko amarushanwa Nyafurika y’umwaka utaha w’imikino, azatangira mu Ukwakira mu gihe ay’uyu mwaka wa 2019/20, azasozwa mu ntangiriro z’uko kwezi nyuma yo gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.


FERWAFA yemeje ko AS Kigali ariyo izasohokera u Rwanda muri CAF Confederations Cup

AS Kigali izaba ikinnye iri rushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND