RFL
Kigali

Byinshi ku itsinda One Voice Worship rigizwe n’abasore bane n’umukobwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/08/2020 10:11
0


Itsinda One Voice Worship bibumbiye hamwe ku bwo guhuza umugambi n’umuhamagaro umwe wo kwamamaza ubwami bw’Imana binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.



Iri tsinda ryatangijwe hagamijwe gufasha no guhumuriza abababaye n’abandi bakeneye ababitaho kuva mu 2016 ku gitekerezo cya Ntaganda Pascal. 

2019 yasize barenze gufasha gusa ahubwo baniyemeza kwamamaza ingoma y’Imana binyuze mu ndirimbo zomora imitima ya benshi.

Indirimbo ya mbere basohoye yitwa “Ubuntu bwe” bayanditse nyuma y’ihishurirwa ry’agakiza bahawe ku buntu binyuze muri Kristo ikaba ishimangirwa n’icyanditswe mu Befeso 2:8

Ubu basohoye indirimbo ya kabiri bise “Urahambaye” yakomotse ku ihishurirwa Rene yagize ubwo Imana yamwibutsaga iby’urukundo rwayo n’ikuzo ryayo ibinyujije muri Zaburi 103.

Iyi ndirimbo bayikoranye n’abandi baramyi bakomeye barimo Yayele wo muri Kingdom Ministries, Kevin uyobora Women Foundation na Olivier uteranira i Masaro.

Iri tsinda rigizwe na Nishimwe Jean René, Ntaganda Pascal (Umuyobozi), Murangwa Jordan na Umutoni Vanessa gloire.

Aba bose baturuka mu matorero atandukanye; Pascal, René na Prince bateranira Christian life assembly(CLA), Vanessa agasengera ADEPR Nyarungenge naho Jordan ateranira Peuple de Dieu.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "UBUNTU BWE" YA ONE VOICE WORSHIP

">

Aba baririmbyi bavuga ko bari gusengera kuzaraga Igihugu cyiza abazabakomoka, gukora indirimbo zomora imitima yabo n’abandi bakabonera.

Bavuga ko baharanira kubaho imibereho iramya Imana no kugira ubuhamya bwiza.

Kandi ko bafite intego yo kugira itsinda ryuzuye na band yaryo; kugira itsinda ry’abakuru n’abato n’inzu itunganya umuziki

Barateganya kandi kugira ngo One Voice Worship nka ‘Ministere’ aho nta bataririmba babona ibindi bisangamo byubaka umuryango Nyarwanda wuje ubuzima bwuzuye.

Iri tsinda kandi riri gukora Album ya mbere bavuga ko iriho indirimbo zinogeye amatwi mu njyana buri wese azabinoma.

Bazakomeza gukora ibikorwa by’urukundo no kubaka umuryango Nyarwanda bahereye ku rubyiruko; ivugabutumwa hifashishije uburyo bw’iyakure n’ibindi.

Nkunda Prince umwe mu baririmbyi ba One Voice Worship

Ntaganda Pascal wagize uruhare rukomeye mu iyandikwa ry'indirimbo "Ubuntu bwe"

Jean Rene wanditse indirimbo "Urahambaye" itsinda One Voice Worship ryasohoye

Murangwa Jordan ubarizwa muri One Voice Worship imaze imyaka ibiri ishinzwe


Mutoni Vanessa Glorie, umukobwa umwe rukumbi uri muri One Voice Worship

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "URAHAMBAYE" Y'ITSINDA ONE VOICE WORSHIP

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND