RFL
Kigali

Utuje Sody yashyize hanze indirimbo nshya 'Muri Ghetto' ishingiye ku nkuru mpamo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:1/08/2020 14:44
0


Ni kenshi umuhanzi agira igitekerezo akagihuza n’ubuzima busanzwe bwa rubanda ariko guhimbamo indirimbo byaba ibyamubayeho cyangwa bitaramubaho. Kuri ubu umuhanzi Sody Utuje yashyize hanze indirimbo yise Muri Ghetto ivuga ku nkuru mpamo.



Utuje Sody (Sody) ufatwa nk’umuhanzi ukizamuka, yagiye akora indirimbo zitandukanye zinyuranye zirimo “Muzika” na “Go Hard” yakoranye n’abaraperi bakomeye ba hano mu Rwanda. N'ubwo afatwa nk’ukizamuka we ashimangira ko muri muzika amazemo igihe kinini, ariko uruganda rwa muzika ku Isi rwemera ko iyo wakoze igihangano ntikimenyekane cyane bisobanura ko uhora uri umuhanzi ukizamuka.

Sody Utuje - Umuziki (Official Video) - YouTube

Nk’uko rero Inyarwanda.com idahwema kwegera abanyempano zitandukanye mu bya muzika, imideli, udushya n’ibindi, ubu twaganiriye n’uyu muhanzi Sody aduhishurira ko yanditse “Muri Ghetto” ashingiye ku nkuru y’ubuzima bukakaye, yabaye ku nshuti ye yitwa Mugabo wavuye mu cyaro akaza mu mujyi gushakisha uwo yitaga umukunzi.

Mugabo yahuye n’ubuzima bushaririye kuko uwo mukunzi yari aje kureba mu murwa yaramwihakanye ndetse amubwira ko atakimushaka. Iyi nkuru mpamo yatumye Sody yifuza gukorera ubuvugizi abasore babayeho muri ubu buribwe bw’urukundo dore ko bihuje n’intego nyamukuru anagenderaho muri muzika ye, ari yo “Kuvugira rubanda cyane cyane abababaye.


Utuje Sody yemeza ko n'ubwo ubuhanzi bwe abufatanya n’akazi ke ka buri munsi akorera mu kigo cy’itumanaho cya MTN, ngo ntibimubuza kubikora neza byombi. Mu magambo ye yagize ati “Nkora muzika yanjye neza nubwo nyifatanya n’akazi nkora gasanzwe muri kampani y’itumanaho ya MTN. 

Ntabwo bingora kuko buri kimwe nkigenera umwanya wacyo. Muzika yanjye ahanini igamije gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete nyarwanda, ari nayo mpamvu mu ndirimbo yanjye nshya Muri Ghetto, nashingiye ku nkuru mpamo yabaye kuri umwe mu nshuti zanjye”.

Ku ruhande rw’intego afite n’ingamba muri muzika, yagize ati “Intumbero mfite muri muzika ni ukugira album ikunzwe yaba hano iwacu mu Rwanda ndetse n’ibwotamasimbi. Nifuza kuzatanga ubufasha ku batishoboye benshi mbinyujije mu mpano Imana yampaye". Muri uyu mwaka Utuje Sody amaze gusohora indirimbo 2, ari zo 'Muziki' yakoreye amashusho ndetse na 'Muri Ghetto' ikiri mu majwi ariko ateganya kuyikorera amashusho mu minsi iri imbere.

KANDA HANO WUMVE MURI GHETTO YA UTUJE SODY








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND