RFL
Kigali

USA: Igitekerezo cya Donald Trump cyo kwigiza inyuma amatora cyatewe utwatsi n'abo mu ishyaka rye

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:31/07/2020 11:27
0


Nyuma y'uko umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika atanze igitekerezo cyo kwigiza inyuma amatora kubera ko atizeye umutekano n’ubusugire bwayo abo mu ishyaka rye bamutsembeye. Aya matora ateganyijwe kuba mu kwezi kwa 11 uyu mwaka akazaba hakoreshejwe ikoranabuhanga ari naryo riteye benshi inkecye.



Perezida Trump yatangaje ko ku bw'impamvu zo kutizera umutekano mu bijyanye no gutora hakoreshejwe ikoranabuhanga, yasabye ko amatora yigizwa inyuma gusa abo mu ishyaka ry'Abarepubulikani abarizwamo bose bamuteye utwatsi.

Senateri Mitch McConnell ukuriye Abarepubulikani muri Sena aho iri shyaka rifite ijambo risesuye na Kevin McCarthy urikuriye mu nteko ishingamategeko umutwe w'Abadepite aho ridafite ubwiganze, bombi bamaganye icyo gitekerezo.

Ese Peresida Trump yaba afite ubushobozi bwo gusubika amatora?

Benshi mu nzobere barahuriza ku gitekerezo cyemeza ko Trump nta bubasha afite bwo gusubika amatora, kandi ukuyatinza uko ari ko kose kwabanza kwemezwa n'inteko y'Amerika.

Ku munsi wa 30 Nyakanga 2020, Perezida Trump yavuze ko kwiyongera ko gutora hifashishijwe ikoranabuhanga (Mail-in ballots) byateza uburiganya n'imibare itari yo y'ibyava mu matora.

Trump yatanze igitekerezo cy'uko amatora yakwigizwa inyuma kugira ngo azakorwe byabanje kwigwaho neza ndetse hakabaho uburyo bwizewe kandi burimo umutekano.

Ku ruhande rw'abakabaye bashyigikira Trump ntabwo bari kumwumva neza, gusa Trump amaze igihe anenga bikomeye gutora hifashishijwe ikoranabuhanga, uburyo avuga ko bushobora kubamo uburiganya.

Umunya-Rwanda yaciye umugani ati ”Ntawutinya ishyamba ahubwo atinya icyo barihuriyemo”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika irashaka koroshya kurushaho uburyo bwo gutora hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ko hari impungenge ku buzima itewe n'iki cyorezo cya coronavirus.

Abarepubulikani babyakiriye gute?

Senateri McConnell yavuze ko nta na rimwe mu gihe cyashize amatora ya Perezida muri Amerika yigeze atinzwa. Yabwiye igitangazamakuru WNKY cyo muri Leta ya Kentucky ati: "Nta na rimwe mu mateka y'iki gihugu, mu ntambara, mu bihe bitoroshye [by'ubukungu] no mu ntambara hagati y'abaturage, tutigeze tugira amatora ahuriweho na za Leta kandi akabera ku gihe cyagenwe".

"Tuzashaka uburyo ibyo twongera kubikora na none kuri iyi tariki ya gatatu y'ukwa cumi na kumwe". Bwana McCarthy yunze mu rye, ati: "Nta na rimwe mu mateka y'amatora ahuriweho na za Leta tutigeze tugira amatora kandi dukwiye gukomereza aho tugakora amatora yacu".

Hagati aho, senateri Lindsay Graham, ushyigikiye Bwana Trump, yavuze ko gutinza amatora "atari igitekerezo cyiza". Ariko, umunyamabanga wa leta y'Amerika Mike Pompeo yanze kujyanwa mu kuba yagira icyo avuga kuri icyo gitekerezo cya Bwana Trump.

Abajijwe n'abanyamakuru niba perezida ashobora gutinza amatora, yavuze ko "atavuga ku bintu by'amategeko bigikomeje". Hogan Gidley, umuvugizi w'ibikorwa byo kwamamaza Perezida Trump ngo yongere gutorwa, yavuze ko Trump yari arimo gusa "kugaragaza ikibazo" kiriho.

Src: bbc, cnbc

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND