RFL
Kigali

Biravugwa: Sugira Ernest yamaze gusinyira muri Rayon Sports amasezerano y’umwaka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/07/2020 11:15
0


Rutahizamu w’umunyarwanda Sugira Ernest wari intizanyo ya APR FC muri Rayon Sports, biravugwa ko yamaze gusinyira iyi kipe ikunzwe mu Rwanda amasezerano y’umwaka umwe ushobora kwiyongera.



Nyuma yuko Sugira Ernest abwiwe n’ikipe ya APR FC ko yakwishakira indi kipe yerekezamo kuko atakiri mu ntekerezo zabo, uyu mukinnyi yahise amenyesha Rayon Sports ko ashobora kuyisohokamo cyangwa niba ishaka kumugura ko igomba kumuha miliyoni 10 kandi igahita yishyura, bituma iyi kipe isubira kumutira muri APR FC.

Amakuru dukesha Radio 10 avuga ko Sugira Ernest yahawe miliyoni 8 FRW asinyira Rayon Sports umwaka umwe ariko ngo kubera ko yari agifite umwaka muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu nawo yawuhaye Rayon Sports biba imyaka 2. Bivuze ko Sugira azakinira ikipe ya Rayon Sports kugeza mu mwaka wa 2022.

Sugira yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa hasigaye ko APR FC imuha ibaruwa imurekura (release letter).

Sugira Ernest yinjiye muri Rayon Sports mu mpera z’Ukuboza 2019 avuye muri mukeba APR FC yamutije kugira ngo abone umwanya wo gukina, nyuma yo kutumvikana n’umutoza Adil agatangaza ko atakimukeneye mu bakinnyi ba APR FC.

Mu mezi abiri n’igice yakiniyemo Rayon Sports mbere y’uko imikino ihagarikwa kubera icyorezo cya Coronavirus, Sugira Ernest yatsindiye Rayon Sports ibitego bitatu muri shampiyona na bibiri mu Gikombe cy’Amahoro.

Sugira yamenyekanye cyane mu 2012 akinira AS Muhanga mbere y’uko ajya muri APR FC hagati ya 2013 na 2014.

Yakiniye AS Kigali hagati ya 2015 na 2016 ndetse na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Nyakanga 2017 nibwo Sugira Ernest yasubiye muri APR FC ariko avunikira mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma y’ukwezi kumwe. Yamaze hafi umwaka wose adakina, agaruka mu kibuga neza hagati mu mwaka w’imikino wa 2018/19.

Sugira akaba yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya Rayon Sports iheruka gusinyisha barimo umunyezamu Kwizera Olivier, Umurundi Nihoreho Arsène, Umunya-Togo Alex Harlley wakinaga mu cyiciro cya kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC, Uwiringiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC, Issa Bigirimana wakiniraga Police FC, Niyibizi Emmanuel wakiniraga Etoile de l’Est ndetse na Manace Mutatu wakinaga muri Gasogi United.

Sugira yafashije Rayon Sports mu mwaka ushize w'imikino

Biravugwa ko Sugira Ernest yamaze gusinya amasezerano y'umwaka umwe muri Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND