RFL
Kigali

Rukundo Denis yasobanuye impamvu yateye umugongo Rayon Sports agahitamo kongera amasezerano muri Police FC ya Uganda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/07/2020 10:57
0


Rukundo Denis ukina mu bwugarizi anyuze ku ruhande rw’i buryo, byavugwaga ko ashobora gukinira ikipe ya Rayon Sports mu mwaka utaha w’imikino yatangaje ko ibiganiro yagiranye n’iyi kipe bitagenze neza uko yabyifuzaga bituma yongera amasezerano muri Police FC ya Uganda.



Nyuma yo gutandukana na Eric Iradukunda ‘Radu’ werekeje muri Police FC, hatangajwe amakuru menshi yavugaga ko Rayon Sports yamaze kumvikana na Rukundo Denis wahoze akinira APR FC kugira ngo aze kuziba icyuho cya Radu, gusa ariko ntabwo impande zombi zumvikanye mu biganiro byazihuje.

uri uyu kabiri tariki 29 Nyakanga 2020 ni bwo uyu myugariro yongereye amasezerano mu ikipe ya Police Fc yo muri Uganda yari asanzwe akinira. Yasinyiye imyaka ibiri muri iyi kipe yarangije shampiyona y’umwaka ushize iri ku mwanya wa 13 mu makipe 16.

Mu kiganiro yagiranye na Radio B&B FM Umwezi, Rukundo Denis yatangaje ko byashobokaga ko yari gusinyira Rayon Sports ariko ngo nta musaruro wavuye mu biganiro bagiranye.

Yagize ati " Nongereye amasererano yanjye na Police FC. Byarashobokaga ko nari gusinyira ikipe ya Rayon Sports kuyikinira umwaka utaha w’imikino. Nk’umukinnyi ntabwo mvuga ngo ndashaka kuba ahangaha. Birashoboka ko ntasinye uyu mwaka ariko ubutaha nkaba nasinya".

"Igihe ibiganiro bizaba byagenze neza, tukaba twakwemeranya kuri bimwe na bimwe, wenda umunsi umwe nazambara iyo myenda y’akataraboneka y’ubururu. Nakubwira yuko nari navuganye n’umuyobozi w’ikipe ariko ibiganiro nta kintu gifatika byavuyemo. Byashoboka yuko bitari ibihe byiza byo kuba nagaruka gukina mu Rwanda ariko vuba aha ngaha, nshobora kuba nagaruka nkakinira Rayon Sports cyangwa indi kipe. Ndabifuriza ibihe byiza muri saison itaha".

Rukundo Denis ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda yerekeje muri Police FC ya Uganda muri Kanama 2019 nyuma y’uko yari amaze gutandukana na APR FC. Yayikiniye imikino 14 yikurikiranya mbere y’uko Shampiyona isubikwa kubera Covid -19.

Rukundo Denis yateye umugongo Rayon Sports yongera amasezerano muri Police FC ya Uganda

Denis ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe ya Police Fc





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND