RFL
Kigali

Madonna yanenzwe ku gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ku rukingo rwa coronavirus

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/07/2020 14:41
0


Konti ya Instagram ya Madonna yashyizwe ahagaragara kubera gukwirakwiza ibitekerezo by’ubugambanyi kuri coronavirus.



Uyu muhanzikazi wa pop yasangije abamukurikira bagera kuri miliyoni 15 amashusho y’ubugambanyi nayo yari yazamuwe na Perezida w’Amerika Donald Trump. Mu nyandiko ye yavuze ko urukingo rwa Covid-19 rwamaze kuboneka ariko ko rwahishwe kugira ngo "abakire bakomeze kuba abakire".

Instagram yahinduye iyi videwo, yongeraho amagambo avuga ngo "amakuru y'ibinyoma" ni ukuvuga ko iyi videwo yavugaga ku kuba urukingo rwa coronavirus ruhari ariko byagizwe ibanga maze instagram ivuga ko aya makuru ari ibinyoma iti kuri ubu nta rukingo ruhari.

Iyi videwo yaje gusibwa ku rubuga rwa Instagram rwa Madonna, ariko abayoboke be bigaragambije bavuga ko akwirakwiza amakuru atari yo. Muri bo harimo umuririmbyi Annie Lennox, wagize ati: "Ubu ni ubusazi rwose !!! Ntabwo nemera ko ushyigikiye ibi bintu "Twizere ko urubuga rwawe rwibwe kandi ugiye kubisobanura."

Src: The Guardian

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND