RFL
Kigali

Mozzy Yemba Boy yifashishije Strawberry uzwi kuri Instagram mu ndirimbo “Ngwino”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/07/2020 14:40
0


Umuhanzi Mugabutsinze Moise uzwi nka Mozzy Yemba Boy, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise "Ngwino" yifashishijemo Starwberry wabiciye ku mbuga nkoranyambaga.



Amashusho y’iyi ndirimbo afite iminota 03 n’amasegonda 08’ yasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nyakanga 2020. Ibaye indirimbo ya Gatatu uyu muhanzi asohoye kuva yava mu itsinda rya Yemba Voice.

Mu ndirimbo ye nshya yise “Ngwino” Mozzy yifashishije umukobwa witwa Strawberry uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga. Strawberry yavuzwe mu rukundo n’abantu bazwi barimo umukinnyi Sarpong n'ubwo yaje kubihakana. Azwi kandi mu bihe bitandukanye ‘acyocyorana’ n’inkumi z’ikimero nkawe.

Mozzy yaririmbye ku musore wishimira umukunzi we akajya yifuza ko bahorana. Uyu musore avuga ko iyo ari kumwe n’uyu mukobwa biba ari byiza ari nayo mpamvu ahora yifuza ko yamuba iruhande.

Mu 2013 nibwo Mozzy Yemba Boy yatangiye umuziki awushikamaho mu 2016 yinjiye mu itsinda rya Yemba Voice ryasenyutse. Yahatanye mu irushanwa rya Isango Star, aratsinda akorerwa indirimbo “Mbwira’ yakozwe na Producer Fazzo. Mu 2014 yegukanye irushanwa rya Royal Fm ahembwa ibihumbi 350 Frw.

Umuhanzi Mozzy yifashishije umukobwa witwa Strawberry mu mashusho y'indirimbo ye "Ngwino"

'Ngwino' ibaye indirimbo ya Gatatu uyu muhanzi asohoye kuva atangiye urugendo nk'umuhanzi wigenga

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NGWINO" YA MOZZY YEMBA BOY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND