RFL
Kigali

Umukobwa ukundana na Joel Lwaga yakoze agashya apfukama hasi amubwira 'YEGO' - AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/07/2020 14:10
0


Umuhanzi Joel Lwaga wo muri Tanzania uherutse mu Rwanda mu gitaramo yari yatumiwemo na Kingdom of God Ministries cyabaye yariki 16 Nzeli 2018 yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Peace Jopec wakoze agashya akambikwa impeta apfukamye hasi mu gihe bimenyerewe ko abasore ari bo bapfukama ibizwi nko gutera ivi.



Ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2020, Joel Lwaga yabwiye abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram ko umukunzi we Peace Jopec yamubwiye 'YEGO'. Ni ubutumwa yatanze buherekeza amafoto abereye ijisho aho uyu musore yari ari kumwe n'umukunzi we bambaye imyenda yiganjemo ibara ry'umweru n'umutuku. Ni ibirori ubona bakoze biteguye bihagije ukurikije imyambarire yabo. Bombi bari bishimye cyane.


Joel Lwaga na Peace barebana akana ko mu jisho

Joel Lwaga yavuze ko impeta yambitse umukunzi we Peace Jopec ari ikimenyetso cy'uko azamubera umugabo bakazabana ubuzima bwabo bwose. Yavuze ko yumva akomeye cyane muri we kuba atangiranye uru rugendo na Peace. Ku magambo yanditse munsi y'ifoto arimo kwambika umukunzi we impeta aho umukobwa ari we wari upfukamye, Joel Lwaga yashimye cyane Imana kuba umukunzi we yamubwiye 'YEGO'. Yagize ati:

She Said YES. Icyubahiro cyose kibe icyawe Yesu. Nagize amahoro. Wakoze Peace kunyemerera gutangirana nawe urugendo. Uri Imana wowe wamukijije ku bwanjye. Ndasenga Imana ngo idufashe kugera ku ndunduro y'ubukwe bwera ku bw'icyubahiro cy'Imana. Urakoze cyane, wagize uruhare mu buryo bwose, Imana iguhe umugisha.

Joel Lwaga yabwiye umukunzi we ko atamufata nk'urubura rw'umutima we kuko urubura rushonga. Yavuze ko bombi ari umwe. Peace Jopac nta kintu yigeze atangaza ku rukuta rwe rwa Instagram dore ko n'ubusanzwe nta kintu na kimwe arashyira kuri uru rubuga mu gihe akurikirwa n'abantu basaga ibihumbi 15. Icyakora yanyuze ahatangirwa ibitekerezo (comments) avuga ko Joel ari impano ikomeye yahawe n'Imana. Ati "Uri impano ikomeye yavuye ku Mana,..nzagukunda iteka Mwami wanjye".

Joel Lwaga yahise amusubiza munsi ya 'comment' ye ko azamukunda iteka. Ati "Nzahora ngukunda kandi nguhe agaciro Mwamikazi wanjye". Mu bantu b'ibyamamare bishimiye intambwe Joel na Peace bateye harimo; Aline Gahongayire, Producer Clement Ishimwe, Rata Jah Naychah (Columbus), Dj Mo n'abandi benshi bo muri Tanzania na Kenya. Joel Lwaga yavuze ko ubutumire bw'ubukwe bwe na Peace buzajya hanze mu minsi ya vuba. 


Peace yapfukamye hasi ubwo yambikwaga impeta na Joel Lwaga

Joel Lwaga akunzwe cyane mu ndirimbo 'Sitabaki Nilivyo', 'Umejua Kunifurahisha', n'izindi zinyuranye zatumbagije ubwamamare bwe. Nyuma y'igitaramo gikomeye uyu muhanzi yari yatumiwemo na Kingdom of God Ministries yamamaye mu ndirimbo 'Sinzava aho uri', 'Nzamuhimbaza' n'izIndi, havutse umwuka mubi hagati ye n'iri tsinda rigizwe n'urubyiruko. Muri iki gitaramo ni ho Yayeli umwe mu baririmbyi b'iri tsinda yambikiwe impeta n'umukunzi we Eric Rukundo amuteguza kubana nawe akaramata.

Nyuma y'icyo gitaramo, Joel Lwaga yabwiye INYARWANDA ko iri tsinda arishinja ubuhemu n'ubwambuzi. Aline Gahongayire nawe yijunditse bikomeye iri tsinda atangaza ko yicuza cyane kuba yararimenye kuko ngo aba baririmbyi bafashe nabi cyane umuhanzi yari yabahuje nabo. Ngaga Micheal Umuyobozi wa Kingdom of God Ministry, icyo gihe yadutangarije ko nta kosa na rimwe bakoze. Yashinje ahubwo Gahongayire kuba ari we wari wihishe inyuma y'ibyabaye byose bitewe n'inyungu yashakagamo bikarangira azibuze.

Joel Lwaga arashinja Kingdom of God ubuhemu n'ubwambuzi, Aline Gahongayire we ngo yagize impanuka kumenya iri tsinda


Joel Lwaga ubwo yari ageze i Kanombe agasanganirwa n'abo muri Kingdom of God Ministry


Joel Lwaga yabwiye Peace ko impeta amwambitse ari ikimenyetso cy'uko azamubera umugabo

REBA HANO 'SITABAKI NILIVYO' YA JOEL LWAGA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND