RFL
Kigali

Sherrie Silver yizihije isabukuru y’amavuko yereka bwa mbere umuryango we inzu yaguze mu Bwongereza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/07/2020 10:19
0


Umubyinnyi w’umunyarwanda Sherrie Silver yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 26 mu birori byabereye iwe mu rugo mu nzu yo guturamo [Apartment] yaguze mu Bwongereza yeretse nyina n’inshuti ze.



Sherrie Silver ni umubyinnyi w’indirimbo wabigize umwuga. Mu bihe bitandukanye yakoranye n’abahanzi bazwi ku Isi barimo umuhanzikazi Rihanna, Beyonce witegura gusohora filime, Gambino n’abandi. 

Uyu mukobwa yabonye izuba ku wa 27 Nyakanga 1994. Yavukiye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Ubu abana na Nyina mu Bwongereza ari naho yigiye amashuri ye. Sherrie Silver ntazi Se kuko yitabye Imana nyina akimutwite.

Ubuzima yaciyemo mbere y’uko aba icyamamare bwamusunikiye kwita ku batishoboye, byanatumye ashinga umuryango yise Childern of Destiny ushakira ubufasha abana bo ku muhanda n’abo mu miryango ikennye.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Sherrie Silver yavuze ko kuri uyu wa 27 Nyakanga yizihiza isabukuru y’amavuko wari umunsi udasanzwe kuri we ahanini bitewe n’uko nyina n’inshuti ze ku nshuro ya mbere bageze mu nzu yaguze mu Mujyi wa London.

Yagize ati “Byari agatangaza. Bwa mbere na mbere inshuti zanjye zasuye inzu yanjye.”

Sherrie Silver yashinze itsinda ry’ababyinnyi b’indirimbo “The Unique Silver Dancers” ryatwaye igihembo cya ‘BEFFTA’ mu 2013 ndetse n’igihembo cya MTV mu 2018.

Uyu mukobwa ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 430 kuri konti ya Instagram, akorana bya hafi n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika [International Fund for Agriculture Development ‘IFAD’.

Sherrie Silver yarushijeho guhangwa ijisho n’Isi yose biturutse ku kuba ari we watunganyije akanayobora imbyino mu ndirimbo yabiciye bigacika ku Isi ya Childish Gambino yitwa ‘This Is America’, yatwaye ibihembo 4 bya Grammy Awards.

Yabyinnye mu ndirimbo zitandukanye z’ibyamamare zatumbagije ubwamamare bwe. Aheruka i Kigali mu birori byo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda 2020, aho yari umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka.

Sherrie Silver yahaye ikaze nyina [Uri inyuma ye] n'inshuti ze mu nzu yaguze mu Bwongereza

Sherrie yavuze ko byari agatangaza ku munsi yizihirijeho isabukuru y'amavuko

Uyu mubyinnyi w'umunyarwandakazi yahawe impano zitandukanye yizihiza isabukuru y'imyaka 26





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND