RFL
Kigali

Dore impanga zisa cyane ku Isi! Zitekereza kimwe, zisangiye umugabo, zigira mu bwiherero rimwe zinateganya gupfira rimwe

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:28/07/2020 11:49
0


Ubushakashatsi bwerekana ko impanga zitekereza kimwe rimwe na rimwe zikagira amarangamutima amwe. Hari n’irwara indi nayo ikaremba, imwe yapfa akenshi isigaye ikagira ikibazo cy’imitekerereze gikomeye. Impanga zo mu gihugu cya Australia zatangaje ko zisangiye umugabo mu munezero kandi ko zitegura gusamira inda rimwe.



Izi mpanga (Anna na Lucy) zisangiye uburiri n’umugabo wabo Ben w’imyaka 39, mu mikorere ya buri munsi usanga zihuza umugambi zikavuga ko buri kimwe cyose kuri bo kizabera rimwe. Umwe muri bo Lucy yagize ati: “Turashaka gusama inda hamwe, turashaka ibintu byose mu buzima hamwe, tuzapfira hamwe, tuzasazira hamwe”.

World's Most Identical Twins Take Turns To Have Sex With Their ...

Ku bijyanye no gutwitira rimwe abenshi bagizeho ikibazo kuko bitapfa guhita bikunda nk’indi migambi baba bafite ariko ahanini yikora kubera imitekerereze yabo, bagize bati “Tuzasamira icyarimwe, bizaba ikibazo ariko turashaka kumera kimwe".

World's Most Identical Twins' Take Turns To Have Sex With Shared ...

Amakuru avuga ko Anna na Lucy babanje kugira abakunzi batandukanye ariko ugasanga birananiranye umukunzi w’umwe bugacya yakunzwe n’impanga y’uwo atereta mbese ugasanga yakwitwarira uwo abonye kuko umwe iyo yakundaga umusore n’indi mpanga ye yahitaga imukunda, yamwanga n’indi bikagenda uko, ariko bavuga ko bishimiye cyane gusangira umugabo Ben.

World's most identical twins' take it in turns to have sex with ...

Lucy yagize ati: “Ijoro rya mbere twahuye na Ben twaramusomye, twembi twatekereje ko ibi bishobora kuba twaramukundiye rimwe”. Yungamo Ati: “Kera twari dufite abakunzi b'inshuti zitandukanye ariko ntibyari byiza, ubu umugabo wacu Ben aratwumva kandi aratwemera kubo turi bo”.

Impanga ziteguye kubyara abana bahuje igitsina, abana b'uburinganire. Ku bijyanye n'uko umugabo wabo Ben abafata umwe muri bo yagize ati: “Ben adufata kimwe kandi bingana kuva ku munsi wa mbere. Nta shyari na rimwe, birumvikana ko yakubye kabiri urukundo, yarukubye kabiri kugira ngo atazigera yitotomba”.

World's Most Identical Twins' Want To Marry The SAME MAN After ...

Kuva babaye ibyamamare byo mu mujyi wabo wa Perth, mu Burengerazuba bwa Ositaraliya, hashize imyaka ine nyuma yo kubazwa kuri TV yaho ubuzima bwabo bufatanije, akenshi bambara imyenda ihuye, banakoze kimwe ku isura yabo kubatandukanya biragorana cyane, ibintu byabo byose birahuye dore ko na buri munsi kandi bakora imyitozo ku mwanya umwe.

World's most identical twins' who share a bed and boyfriend reveal ...

Hejuru y'ibyo, bagira rimwe mu bwiherero, bagasangira umugabo kandi bakanga kurenza metero nkeya uvuye hagati yabo iyo baryamye

Src: The Sun






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND