RFL
Kigali

Noëlla Izere yakoze indirimbo itanga ihumure ku babona ibyo bakora bitagenda-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/07/2020 20:42
0


Umuhanzikazi Noella Izere yasohoye indirimbo nshya yise “Icyo uzaba” ihumuriza ababona ko ibyo bakora bitagenda neza bakifuza kubivumo.



Muri uyu mwaka Noella yafashe umwanzuro wo gukora indirimbo ziri muri gakondo ivanze na Afuro Fusion, ari nayo njyana iyi ndirimbo nshya yumvikanamo. 

Noella yabwiye INYARWANDA, ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo kumva agahinda k’umuntu wavugaga ko abona ibyo akora bitagenda ndetse rimwe na rimwe akaba yumva yabireka.

Yavuze ko ibi ari byo byatumye yiyemeza gukora indirimbo itanga ubutumwa bukomeza abameza nk’uwo yumvise “kuko atari urwumwe.”

Noella avuga ko iyi ndirimbo ayitezeho gutanga ihumure no gukomeza ababona ko ibyo bakora bitagenda nk’uko babishaka.

Ati “Ndabashishikariza gukora kurushaho no kudateshuka ku ntumbero bafite.”

Uyu mukobwa yari aherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Iby’Isi” ishishikariza abantu kwimika urukundo n’ubumuntu aho gupfa ibintu.

Noella Izere ni umuhererezi mu muryango w’abana batanu barimo abahungu babiri n’abakobwa batatu Liza Kamikazi na Jaasi Kambele Ituze.

Umuhanzikazi Noella Izere yasohoye indirimbo nshya yise "Icyo uzaba" ihumuriza abacika intege

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "ICYO UZABA" Y'UMUHANZIKAZI NOELLA IZERE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND