RFL
Kigali

U Bushinwa: Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byafunzwe mbere y'uko igihe bari bahawe cy’amasaha 72 kigera

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:27/07/2020 13:48
0


Nyuma y'uko igihugu cya Amerika mu minsi ishize cyategetse ko ibiro by’u Bushinwa muri Houston-Texas bifungwa, u Bushinwa nabwo bwageze mu kebo babagereyemo. Uyu munsi nibwo amasaha 72 yari bwuzure gusa mu gihe ataragera ibi biro byafunzwe ndetse n’ababikoragamo babivamo hajyamo abashinwa.



U Bushinwa bwategetse ko ibi biro bifungwa bwihimura kuri Amerika yari iherutse gutegeka ko ibiro nk'ibi by'u Bushinwa biri mu mujyi wa Houston, Texas, nabyo bifungwa.

Mbere y'uko igihe ntarengwa bahawe cy'uyu munsi kuwa Mbere kigera, abakozi b'ibi biro bya Amerika i Chengdu mu Bushinwa babonetse basohoka mu nyubako bakoreramo ku cyumweru.

Ikirango cyerekena ko ibi ari ibiro bya Amerika cyavanyweho n'ibendera rya Amerika riramanurwa. Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga y'u Bushinwa yatangaje ko abakozi b'Abashinwa bahise binjira muri iyi nyubako "bakayifata".

Ubwo imodoka itwaye abahakoreraga yasohokaga ibajyanye, abaturage bari baje kubireba ari benshi babavugirije induru. Ibi ni nako byagenze kuwa Gatanu ubwo abakozi b'ibiro by'u Bushinwa muri Houston basohokaga mu biro bakoragamo, nabo bavugirijwe induru.


Amakimbirane hagati y'ibi bihugu byombi amaze igihe atutumba biravugwa ko ashobora kuba ashingiye kuri izi ngingo:

Ø  Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwashyamiranye kenshi n'ubwa Xi Jinping ku bucuruzi n'icyorezo cya coronavirus

Ø  Washington kandi yagiye inenga Ubushinwa ku mategeko mashya agendanye n'umutekano muri Hong Kong

Ø  Mu cyumweru gishize, umugabo wo muri Singapore yemeye mu rukiko muri Amerika ko ari intasi y'Ubushinwa

Ø  Mu cyumweru gishize, Abashinwa bane baburanishijwe mu nkiko zitandukanye muri Amerika bashinjwa kubeshya ngo babone visa, bakekwaho kuba barahoze ari abasirikare

Ø  Ibiro bya Amerika muri Chengdu byashinzwe mu 1985, byari bishinzwe inyungu za Amerika mu gice kinini cy'amajyepfo y'uburengerazuba bw'Ubushinwa, n'agace kigenga ka Tibet, gahora gaharanira ubwigenge.

Mu bakozi 200 bakoreraga ibi biro, benshi muri bo ni abantu bo muri ako gace bahawe akazi.

Chengdu, agace kari gutera imbere mu by'inganda na serivisi, Amerika ihabona nk'ahantu heza ho kohereza ibikomoka ku buhinzi, imodoka n'imashini.

Nyuma y'uko ibi biro bifunzwe, Amerika isigaranye ibindi biro bine mu Bushinwa na Ambasade iri mu murwa mukuru Beijing. Ikagira n'ibindi biro ku kirwa cya Hong Kong.

Src: bbc 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND