RFL
Kigali

Igihozo wahatanye muri Miss Career Africa yashyize ku isoko ibirungo by’ubwiza byo ku munwa ‘Lip gloss’ yakoze bifite umwihariko-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/07/2020 13:42
0


Kimwe mu birungo by’ubwiza byo ku munwa bikoreshwa n’umubare munini w’abakobwa ni ‘Lip gloss’ ituma iminwa y’umukobwa ihehera akagaragara neza imbere y’umureba.



‘Lip gloss’ itandukanye na ‘Lip Stick’ izwi na benshi. ‘Lip Stick’ kenshi iba ifite ibara ry’umutuku ifata ku munwa ku buryo n’umuntu uri kure abibona ko wayisize kandi ntimara igihe kinini. 

Ni mu gihe ‘Lip gloss’ ituma iminwa y’umukobwa yoroha utabyitayeho ukaba utamenya ko yayisize, gusa uba ubona ko iminwa ye ishashagirana kandi yo nta ngaruka igiri ku mubiri.

Hari ubwoko bwa Lip Stick umuntu wo mu Burayi ashobora gukoresha uwo muri Afurika yayikoresha ikamugiraho ingaruka; cyo kimwe na Lip gloss.

Igihozo Mireille wahatanye muri Miss Career Africa 2019 ndetse wanahatanye muri Miss Rwanda 2019, yakuze akunda ibijyanye n’ibirugo by’ubwiza ndetse n’imibavu.

Byatumye mu mashuri yisumbuye ashyira imbere kwiga amasomo yo kwihangira imirimo kugira ngo azabashe gukora ‘Lip gloss’.

Nawe yabonaga ko ari inzozi azarotora umunsi yabonye igishoro, ariko ngo muri iki gihe cya guma mu rugo yatangiye kwihugura no gushakisha ibikoresho byo gutangira umushinga we.

Ahatanira ikamba rya Miss Rwanda na Miss Career Africa ntiyari agamije kwamamara no kwifotoza, ahubwo yashakaga inzira izatuma amenyekanisha ibyo azakora.

Hejuru y’ibyo, yafashije abakobwa bane guhatana muri Miss Rwanda ndetse babiri muri bo bacyuye amakamba atandukanye.      

Mu kiganiro na INYARWANDA, Miss Mireille Igihozo yavuze ko igihe cyari iki kugira ngo yereke Abanyarwanda ko buri kimwe gishoboka iyo umuntu afite ubushake.

Yavuze ko yabanje gukora isuzuma rya ‘Lip gloss’ yashyize ku isoko, inshuti ze n’abo mu rugo barayikoresha bamubwira ko ifite umwihariko abona kuyishyira ku isoko.

Mireille ati “Ibintu byose biyigize ni ibikomoka hano [Made in Rwanda]. Kandi ni ibintu ushobora kuba warya. Ni amavuta watekesha ukarya, ni karemano.”

Igihozo yavuze ko ‘lip gloss’ yashyize ku isoko nta ngaruka ifite ku mubiri w’umuntu uwo ari we wese bitewe n’uko ikoze mu bintu by’umwimerere birimo n’igikakarubamba.

Mireille yavuze ko yihuguye mu bijyanye no kumenyekanisha ibyo akora, ubucuruzi n’ibindi ku buryo azabasha kuyigeza ku rwego mpuzamahanga.

Avuga ko ari gukorana n’abantu bazobereye mu bijyanye n’ibirungo by’ubwiza ku buryo iki gicuruzwa cye ubu gishobora kuboneka mu bihugu byose bigize Afurika.

Ati "Turifuza ko abakiriya bacu baba inshuti zacu kurushaho. Ntiduhuzwe n'ubucuruzi, ahubwo bafashe no mu kutugaragariza ibitagenda neza. Mu by'ukuri iyo ni yo nzira yo kugera ku nzozi zanjye."

Ibirungo by’ubwiza Mireille Igihozo yashyize ku isoko yabinyujije muri kompanyi ye “MIIG Beauty” biri mu byiciro bitatu birimo icyitwa ‘Gramma’, ‘Dream’ na ‘Clear of’ byose bigiye bifite icyo birushanya.

Ubu Mireille ibyo ari gukora ari kubikorera mu rugo ndetse ‘Lips gloss’ yashyize ku isoko ziri mu bifuniko byakoreshejwe mu Burayi.

Miss Mireille Igihozo yashyize ku isoko 'Lip gloss' yitezeho kunyura abakobwa bazayikoresha

Mireille yavuze ko yakuze akunda ibijyanye n'ubwiza ari nayo mpamvu yahisemo gushinga kompanyi "MIIG Beauty"

Ubwoko bwa 'Lip gloss' zikorwa na Miss Mireille Igihozo wahatanye muri Miss Rwanda no muri Miss Career Africa

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS MIREILLE IGIHOZO URI GUKORA IBIRUNGO BY'UBWIZA 'LIP GLOSS'

">


AMAFOTO&VIDEO: Ivan Eric Murindabigwi-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND