RFL
Kigali

Abaramyi bakora mu kabari, uko yahanuriwe umugore wa kabiri: Ikiganiro na Bishop Gafaranga-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/07/2020 11:40
0


Bishop Gafaranga yatangaje ko imyaka icyenda ishize arushinze n’umugore ubu babyaranye ariko ngo aracyajya mu rusengero aba-Pasiteri bakamuhanurira ko Imana iberetse umukunzi bagiye kurushinga nyamara bibeshya.



Gafaranga amaze iminsi asohora filime “Bavakure” ndetse na “Sara” ishingiye ku kuntu aho yakoze ari umukozi wo mu rugo umugabo waho yaciye inyuma umugore we bitewe n’uko atamwitagaho.

Izi filime zombi avuga ko ziherekejwe n’ibitekerezo byiza bimushyigikira ari nayo mpamvu akomeje gushyira imbaraga mu zikora n’ubwo ari ibintu bihenze nta baterankunga.

Uyu mugabo yagize izina rikomeye mu banyarwenya biturutse ku buryo yafashe umurongo wo kugaragaza uruhande rw’abapasiteri batagenzwa na kamwe, ahubwo bakurikiye amafaranga no gushora mu irari abo basengera.

Ni umurongo avuga ko yafashe nyuma yo kumara igihe kinini akorana n’abapasiteri batandukanye akabona hari abakorera Imana bya nyabo n’abakuriye ubutunzi n’ibindi.

Gafaranga yabwiye INYARWANDA, ko yabaye mu matorero atandukanye ariko ko yasanze hose batita ku baririmbyi n’abandi bafite icyo bavuze mu itorero.

Kwita kuri aba yavuze, si mu buryo bw’amafaranga ahubwo ngo itorero nk’umuryango bagakwiye kumenya ubuzima bw’aba bantu bose.

Ati “Ugasanga umuntu ni umuririmbyi mwiza unakunzwe kurusengero, ariko guhera ku mushumba n’abo aririmbira nta numwe uzi ahantu ataha.”

Gafaranga yavuze ko ibi bituma uyu muririmbyi mwiza ajya gushakira amaramuko ahandi, kenshi bamwe azi akababona baririmba no mu tubari.

Yavuze kandi ko hari n’abaririmbyi azi bajya kubyina mu kabiri. Ni ibintu avuga ko bishobora gutuma uwakiriye agakiza nawe yumva ko kujya kubyina mu kabiri no kuririmba mu rusengero bifitanye isano nyamara atari byo.

Ati “Muri iyi minsi umuntu asigaye aba ari umuririmbyi mwiza ariko afite akabari akoramo [Atanga ibyo kurya no kunywa]...Ugasanga umuntu ni umuririmbyi mwiza ariko abyina no mu kabari,"

Gafaranga avuga kandi ko nawe yahawe inshingano mu itorero ariko ko abashumba be batigeze bamukurikirana nk’uko byagakwiye kuba bigenda.

Ngo bitewe n’igikundiro yari afite mu itorero, pasiteri yamusabye kujya yitwararika kugira ngo atazagira umukobwa atera inda amugira inama y’uko azakoresha agakingirizo.

BISHOP GAFARANGA YATANGIYE GUSOHORA FILIME YISE "SARA"

">

Bishop Gafaranga ni umugabo wubatse ufite n’abana ndetse imyaka icyenda irashize asezeranye kubana akaramata n’umugore.

Agaragara nk’umusore ukiri muto ku buryo benshi bamwibeshyaho.

Yavuze ko nawe bimutungura kubona pasiteri amuhagurutsa mu itorero akamubwira ko Imana imubwiye ko agiye gukora ubukwe nyamara yicaranye n’umugore we mu rusengero.

Uyu mukinnyi wa filime yatanze urugero avuga ko hari igihe Pasiteri yamuhagurukije amubwira ko mu bakobwa babiri ari gutereta unanutse muri bo ari we bazarushinga rugakomera.

Ngo Pasiteri yanamubwiye ko mu bana azabyara izamuhamo umugisha. Gafaranga avuga ko muri we yatunguwe, yibaza ukuntu Imana itamenye ko afite umugore n’abana.

Ati “Mbibire ibanga mwebwe musenge nujya ujya gusengera ahantu umuntu akakubaza ngo uri muntu iki mbere y’uko aguhanurira ujye umwihorera ahubwo ajye akubwira ibyo Imana imubwiye.”

Gafaranga yavuze ko we n’umugore babatirijwe umunsi umwe, kandi ko kenshi basengera ahantu hamwe ku buryo umugore yamaze kumenyera ko umugabo we bamuhanurira undi mugore.

Gafaranga yavuze ko kuba mu itorero igihe kinini byatumye amenya amayeri yo guhanura no kubwiriza.

Bigishwaga ko mu itorero hataburamo abagabo 10 bafashe inguzanyo muri banki, bakabwirwa ko barindwi muri bo bananiwe kuyishyura.

Yavuze ko nta pasiteri azi wabashije guhindura igitsina umugabo akaba umugore, ndetse ngo abirirwa bavuga ko bazura abantu bakwiye kubikora kurusha uko bavuga.

Gafaranga avuga ko hari n’abapasiteri bahanurira abantu ariko uko bishyuwe amafaranga, nyuma bagatangira kubabwira ko Imana igiye kubageza kure.

Yavuze ko atarwanya abakozi b’Imana ahubwo ko arwanya abayita abakozi bayo.

Bishop Gafaranga yavuze ko mu bihe bitandukanye yahanuriwe umugore kandi afite undi n'abana


Gafaranga yavuze ko filime ye 'Sara' ishingiye ku mukoresha we waciye inyuma umugore we

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BISHOP GAFARANGA

">

AMAFOTO&VIDEO: Ivan Eric Murindabigwi-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND