RFL
Kigali

Meek Mill yatandukanye n’umukunzi we nyuma y’icyumweru Kanye West amushinje kuryamana n’umugore we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/07/2020 8:41
0


Umuraperi Robert Rihmeek [Meek Mill] yatangaje ko yatandukanye n’umunyamideli Milan Rouge Harris bafitanye umwana bibarutse ku wa 07 Gicurasi 2020.



Ni nyuma y’icyumweru kimwe Kanye West avuze ko Meek Mill na Kim Kardashian baryamanye. 

Uyu muraperi w’imyaka 33 we na Milan w’imyaka 31 bari bamaze amezi abiri babyaye umuhungu w’imfura yabo.

Meek Mill yatangaje ko bazakomeza kuba inshuti kandi bose bazakomeza kwita ku mwana wabo n’ubwo bazaba batabana.

Yavuze ko bombi bagikundana kandi ko gutandukana ari umwanzuro bemeranyijeho.

Uyu muraperi yanditse kandi kuri Instagram avuga ko bagiye gukomeza gutera intambwe ijya imbere bakundanye birinda ibitari byiza bishobora kubavugwaho ku mbuga nkoranyambaga.

Milan watandukanye na Meek ni we wahanze uko Label yitwa Milano di Rouge igaragara.

Muri Gashyantare 2020 nibwo aba bombi batangaje ko bitegura kwibaruka umwana hashize umwaka umwe bari mu rukundo.

Meek Mill yavuzwe mu rukundo n’umuraperikazi Nicki Minaj.

Mu 2019 ubwo Milan yatangaza ko atwite yirinze kuva Se w’umwana we, ariko Meek yandika kuri Twitter agaragaza ko ari kumwe n’umukunzi we witegura kwibaruka.

Meek asanzwe afite abana babiri: Rumad na Rihmeek yabyaranye na Fahimah Raheem.

Meek Mill atandukanye n’umukunzi we hashize icyumweru Kanye West amushinja kumuca inyuma na Kim Kardashian.

Icyo gihe, Kanye West yanditse kuri Twitter, avuga ko hashize igihe agerageza gutandukana na Kardashian kuva yahura n’umuraperi Meek Mill.

Yavuze ko Meek Mill amwubaha ariko ko yarengereye ubwo yagiranaga ibiganiro na Kim Kardashian muri Hoteli yo mu Mujyi wa Los Angeles mu 2018. Meek Mill aherutse kwiregura avuga ko yabeshyewe.

Meek Mill yatangaje ko yatandukanye n'uwari umukunzi we Milan

Meek yavuze ko we na Milan bazakomeza kwita ku mwana wabo babyaranye

Ifoto ya Meek Mill ahura na Kim Kardashian mu 2018 yatumye Kanye West avuga ko yamuciye inyuma

Meek Mill yisobanuye avuga ko ibyatangajwe ari ibinyoma

Milan wari umukunzi w'umuraperi Meek Mill

Kanye West yavuze ko Meek Mill yaryamanye n'umugore we Kim Kardashian





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND