RFL
Kigali

Biggy Shalom yasubiyemo indirimbo ‘Katonda Tambula Nange’ ya nyakwigendera Mowzey Radio – VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/07/2020 11:51
0


Tambula Nange ni indirimbo ya Mowzey wasezeye ku isi y’abazima tariki 1 Gashyantare 2018, mu gihe iyi ndirimbo yagiye hanze tariki 27 Mutarama 2018. Biggy Shalom yasubiyemo iyi ndirimbo ayikorera n’amashusho mu buryo bwihariye. Yabwiye INYARWANDA ko yayisubiyemo kubera ko ari indirimbo yaririmbiwe Imana kandi ifite ubutumwa bwiza.



Mu kiganiro na Biggy Shalom wasubiyemo iyi ndirimbo, yagaragaje ko ari iyo kuramya Imana ndetse no kuyisaba kuba mu buzima bwacu bisa n’ibikenewe cyane muri iyi minsi. Yakomeje avuga ko kuba nyakwigendera Mowzey yari umwe mu bahanzi bakomeye nabyo byamukoze ku mutima agashaka kumugarura mu mitima y’Abanyafurika by’umwihariko Abanyarwanda bamukundaga. 

Yagize ati “Iyi ndirimbo Tambula Nange nayikoze ngamije gufasha abakunzi ba muzika muri rusange kwibuka nyakwigendera Mowzey ndetse no kwibuka ko yari umwe mu bahanzi bakomeye bari bafitiye akamaro gakomeye Afurika. Ngira ngo namwe murabyumva". 

"Iyi ndirimbo ‘Tambula Naamge’ iri mu rurimi rw’ikigande gusa kandi ni indirimbo yo kuramya Imana no kuyisaba kutuyobora  ariko njye nagerageje kuyishyira mu Kinyarwanda ndetse no mu cyongereza ngo mfashe buri wese. Ubwo rero niyo mpamvu nayikoze by’umwihariko nsaba Imana ko yagendana natwe muri ubu buzima butoroshye turimo”.


Uyu musore asanzwe afite ibikorwa bitandukanye birimo na studio ye bwite yise “ABASELLAFY EMPIRE “ aboneraho gutangaza ko afite umushinga wo kongera gukundisha Abanyarwanda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho yateguye gahunda yise “INDIRIMBO Z’AMAZAMUKA” akazajya asubiramo za ndirimbo zakunzwe mu minsi yo hambere, kugeza kuri ubu. Avuga ko amaze gusohora igice cya mbere gusa ngo mu gihe kitarambiranye araba yagejeje n’ikindi gice cya kabiri hanze.


REBA HANO TAMBULA NAANGE YASUBIWEMO NA BIGGY SHALOM
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND