RFL
Kigali

George Foreman yatangaje ko umukino wa Mike Tyson na Roy Jones ushobora kubonekamo urupfu

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:26/07/2020 14:12
0


George Foreman yemeje ko kuba Mike Tyson na Roy Jones Jr, bagiye kongera guhurira mu mukino umwe ari ikintu cyiza ariko nanone avuga ko giteye ubwoba kuko hashobora kuzavamo gukomereka bikomeye.



Mike Tyson w’imyaka 54 y’amavuko na Jones Jr w’imyaka 51 y’amavuko bose basaga n’abahagaritse gahunda zo kurwanira mu ruhame gusa kuri iyi nshuro bagiye kongera guhurira mu murwano. Umwe mu bagabo bafite ubunararibonye mu mukino w'iteramakofe Goerge Foreman yatewe ubwoba n’uyu murwano avuga ko yitaye ku mpande zombi n’imibereho yabo bikaba bituma kuri we yumva batanarwana.

Yagize ati ”Hari igihe uba ugomba guhangayikira inshuti zawe ndetse n’ubuzima bwazo. Gusa nanone wenda bizaba byiza nibongera guhura na cyane ko uyu mukino wabo ari umukino wo gushaka inkunga yo gufasha ahari bizagenda neza. Njye rero nifuza ko ntawazakubita undi kuko hashobora kuzagaragara ukubabazanya gukomeye”.

Nyuma yo kubona ko hashobora kubonekamo kubabazanya by’igihe kirekire, TMZ dukesha iyi nkuru yabajije Foreman niba yagiriye inama aba bagabo kongera kubitekereza ho bakaba bahagarika umurwano wabo, agira ati ”Nababwiye ko kuba bagiye kurwana bizaba bibi cyane, ariko sinababwira ngo bahagarike, kuko ntabwo bakumvira, noneho njye banzi nk’indwanyi ikomeye mu minsi yashize”.


Uyu mugabo yavuze ko yamaze kubona impamvu ya nyayo yatumye Mike na Roy bifuza kurwana, ahita yibuka nawe igihe yabuzwaga kurwana agifite imyaka 50 akabyanga. Yagize ati “Nari mfite imyaka 50 y’amavuko, umufasha wanjye arambwira ngo ‘ntabwo ujya kurwana uriya murwano’ naramusubije ngo ‘Urambwira icyo gukora se? 

Ntabwo wampagarika, nta n'ubwo wambwira icyo gukora. Ese ntabwo unyizera? Nabikora. Icyo gihe yambajije niba ari bwo buryo nifuza gusezereramo uyu mukino kuko yabonaga ko nshobora kubibabariramo. Ntabwo namwumviye ariko wari umurwamo w’urupfu ni yompamvu nanjye mpangayikishijwe n’abavandimwe”.  


George Foreman asanga umukino wa Mike Tyson na Roy Jones uzabonekamo urupfu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND