RFL
Kigali

Umuhanzikazi Ciara yibarutse ubuheture

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2020 12:03
0


Ciara Princess Wilson [Ciara] ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko yibarutse umwana we n’umukinnyi w’umupira w’amaguru Russell Wislon.



Ciara ni umunyamerikakazi w’umuririmbyi w’umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli. Yakinnye muri filime zatwaye ibihembo bikomeye anasohora Album zifite indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.

Ciara uzwi mu ndirimbo “Body Party” yanditse kuri Twitter avuga ko yibarutse umwana w’umuhungu, ku wa 23 Nyakanga 2020 bahaye izina rya Win Harrison Wilson.

Amashusho yasohoye amugaragaza yambaye agapfukamunwa umwana we amuryamye mu gituza. Abaganga bakimara kumubwira ko umwana we amaze neza yamuririmbiye.

Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko ijwi ryiza rya Ciara ryahaye ikaze ku isi umumarayika muto.

Muri Mata 2020, Ciara na Russell basohoye amashusho bagaragaza ibyishimo bagize nyuma yo kumenya ko bazibaruka umuhungu. Ciara ukurikirwa n’abarenga miliyoni 25 kuri Instagram na Russell batangiye gukundana mu 2015.

Bambikanye impeta y’urukundo ku wa 11 Werurwe 2016 bakora ubukwe ku wa 06 Nyakanga 2016 mu birori byabereye ahitwa Peckforton Castel mu Bwongereza. Bombi basanzwe bafitanye umwana umwe witwa Sienna Princess w’imyaka itatu.

Ciara asanzwe afite umwana witwa Future Zahir wavutse ku wa 19 Gicurasi 2014, yabyaranye n’umuhanzi Future. Ciara na Future bakundanye guhera mu Ukwakira 2013 bashwana muri Nzeri 2014.

Russell Wilson n'umuhanzikazi Ciara bibarutse umwana wa kabiri akaba uwa Gatatu kuri Ciara


Umuhanzikazi Ciara yaririmbiye umwana we amuha ikaze ku Isi

Russell usanzwe ari umukinnyi w'umupira w'amagura muri Amerika yishimiye ubuheta bwe


Ciara wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yari amaze iminsi agaragaza ko akuriwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND