RFL
Kigali

Umukecuru amaze imyaka 64 atogosha umusatsi atanawumesamo aho umaze kugira uburebure butangaje-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/07/2020 12:37
0


Ni kenshi cyane usanga abantu bahora bogosha imisatsi yabo ngo idakura cyane cyangwa se igaragare neza. Umukecuru wo muri Vietnam ufite imyaka 83, Nguyen Thi Dinh ukomoka mu Ntara ya Ben Tre bivugwa ko yaretse guca/kogosha umusatsi afite imyaka 19, ubu umusatsi we ufite metero 6 z'uburebure.



Uyu mukcuru avuga ko yatangiye kugira uburibwe bukabije bw’umusatsi wo mu mutwe nyuma yo kogosha umusatsi ku nshuro ye ya mbere afite imyaka 19. Kubabara umutwe byari bibi cyane iyo yogoshaga umusatsi, ababyeyi be bamujyana kwa muganga ariko ubuvuzi bwe bukaba impfabusa ahubwo bikaba byiza aretse kwiyogoshesha.


Nguyen, nubwo atogosha umusatsi, ntajya anawumesamo ngo ube wakora mu mazi. Ati: “Kuva icyo gihe cy’imyaka 19 y’amavuko naretse gukata umusatsi, kandi uko wakuraga, indwara yanjye yagiye ihinduka neza. Igitangaje, igihe nogeje umusatsi, umutwe wanjye wongeye gutangira kubabara. Nahagaritse rero koza umusatsi wanjye rwose sinareka umusatsi wanjye ukora ku mazi. ”

Umusatsi we wabaye ingorabahizi kuwucunga uko wagendaga ukura kandi yagombaga gutangira kuwuboha. Kuri metero zirenga 6 z'uburebure, umusatsi umeze nk’ikiziriko kirekire cyane.


Icyumweru kimwe gusa nyuma y'uko umugabo w’umuhinde Doddapalliah ashyize ahagaragara amakuru agendanye n’imisatsi ye ifite uburebure bwa metero 7.3, avuga ko nawe atigeze awogosha, nyuma ye haje uyu mukecuru wo muri Vietnam ushimangira ko atigeze awogosha cyangwa ngo awumesemo arinda afunga mu myaka 64 ishize.


Umusatsi we ukomeje gukura ku kigero cya cm 10 ku mwaka ariko ntashobora na rimwe guca amateka ya Guinness ku misatsi miremire ku isi. Ku myaka ye, umusatsi we ubangamira urujya n'uruza rwe ariko aho kuwutema, asaba ubufasha abantu bari hafi kugira ngo bamufashe kuwuhambira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND