Mu ijambo yagejeje ku baturage b’igihugu cye cya Tanzania; binyuze kuri radiyo na tereviziyo by’igihugu, Perezida John Magufuli ni bwo yabitse iyi nkuru y’inshamugongo.
Benjamin Mkapa yabaye Perezida wa gatatu wa Tanzania kuva mu mwaka wa 1995-2005. Uburwayi bwahitanye Benjamini Mkapa ntabwo bwigeze butangazwa. Mu ijambo rya Perezida Magufuli ryatambutse ahagana mu masaha y’isaa sita zirenzeho iminota mike (+3 GMT), yatangaje ko igihugu kigiye mu cyunamo cy’iminsi irindwi kandi ko n’amabendera yururutswa (akagezwa hagati) muri iki gihe.
Mkapa mbere yo kuba Perezida yagiye ashingwa indi mirimo itandukanye muri leta harimo kuba M, Ambasaderi ndetse n’iyindi. Usibye kubarizwa muri politiki yamazemo hafi igice cy’imyaka ye, uyu nyakwigendera yamenyekanye nk’umwanditsi mukuru w’ibinyamakuru bitandukanye nka The Daily News and The Sunday News mu gihugu cya Tanzania.