RFL
Kigali

Linda Montez yahishuye ko Label zo mu mahanga zatangiye kumurambagiza-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/07/2020 7:40
0


Umuhanzikazi w’umunyempano itangaje Linda Montez yatangaje ko amarushanwa akomeye mu muziki yitabiriye yatumye abayobozi ba Label zikomeye zo mu mahanga bagirana ibiganiro nawe.



Ku wa 17 Nyakanga 2020, nibwo Umurerwa Linda [Linda Montez] yasohoye amashusho y’indirimbo ya mbere yitwa “Tufu Tufu” nk’umuhanzi wigenga wiyemeje gukora umuziki nk’umwuga. 

Impano ye yatangariwe na benshi bamwandikiye bamubwira ko nadacika intege azagera kure. Ibi byaturtse ku ijwi ry’uyu mukobwa ndetse n’uburyo yitwaye mu mashusho y’indirimbo ye.

Indirimbo “Tufu Tufu” yasohoye ivuga ku mikino yajyaga akina n’abo mu rungano rwe cyane cyane umukino wo gukina barasana. Ni indirimbo avuga ko yatunguwe n’uburyo yakiriwe ndetse ngo yabanje kugira ubwoba bwo kuyisohora byanatumye yari amaze amezi muri studio.

Linda Montez yitabiriye irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi ahabwa ibihembo bitandukanye birimo no kwifashishwa mu bikorwa bitandukanye byagiye bibera mu turere dutandukanye. Yitabiriye irushanwa rya The Voice France Francophone aho yagarukiye mu cyiciro cya ‘Battle’.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Linda Montez yavuze ko iri rushanwa ryakujije impano ye, rinamufasha kongera gutinyuka kwinjira mu muziki ariko agahorana ubwoba bw’uko azakirwa.

Ati “Nagiraga ubwoba. Ariko mvuye muri The Voice nkabona abandi bari kubikora, Coronavirus iba irinjiye kandi nari mfite gahunda yo guhita nyisohora cya gihe mbona imfungiye gahunda zanjye zose, ngeze aho mbona na nibyo nshaka.”

Linda Montez yavuze ko ubu ubwoba bwashize ashingiye ku kuba ibitekerezo bya benshi yakiriye baramubwiye ko bamushyigikiye, kandi ngo azakomeza gukora indirimbo zizakundwa.

Uyu mukobwa yavuze ko ashima Imana kuba indirimbo ye ya mbere yarakiwe neza. Ngo ni ibintu abona mu murongo w’imbaraga ari kunguka binatuma ari gutegereza gusohora indi.

LINDA MONTEZ YASOHOYE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YISE "TUFU TUFU"


Linda yavuze ko nk’umuhanzi kugira Label ari byiza, ariko kandi ngo hari abo bashobora gukorana bakamusubiza inyuma kurusha uko bamuteza imbere nk’uko abyifuza. Yavuze ko ubu hari Label bari mu biganiro n’izo bagiye bagirana mu bihe byashize atamenye uko byarangiye.

Akomeza avuga ko abo bari kuganira hari icyizere cy’uko bashobora gukorana, ariko kandi ngo hari ingingo ziri muri kontoro bisaba ko abanza kumva mbere y’uko ashyira umukono ku masezerano.

Yavuze ko ari kuganira na Label yo muri Cameroon, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’izo mu Bufaransa ebyiri. Avuga ko iyo bazahuza ari yo bazakorana. Hari amakuru avuga ko imwe muri Label yo muri RDC yamaze gutangaza ko yatangiye gukorana na Linda Montez.

Linda Montez w’imyaka 21 y’amavuko ni mushiki w’umuhanzi Kevin Skaa akaba na mubyara w’umuhanzi Dereck Sano wo mu itsinda rya Active ritakivugwa cyane.  Ni umukobwa ukiri muto w’impano itangaje ibumbatiwe n’ijwi rijya gusarara ‘ukuntu’.

Uyu mukobwa yijeje abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, ko azita cyane ku gukora indirimbo izajya iba nziza kurusha iyayibanjirije.


Linda Montez yatangaje Label zo mu mahanga zatangiye kugirana nawe ibiganiro kuva yava muri The Voice France Francophone

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZIKAZI LINDA MONTEZ UFITE IMPANO ITANGAJE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND