RFL
Kigali

Minisiteri na kompanyi basinye amasezerano n'abahanzi bane kuva basohora ibiciro ku bakoresha indirimbo zabo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/07/2020 10:15
0


Senderi yavuze ko Minisiteri y'Umuco n'Urubyiruko na Bora Bora Ltd ifitanye amasezerano n'Akarere ka Nyarugenge ari bo bamaze kugirana amasezerano n’itsinda “Inkomarume” abarizwamo kuva basohora ibiciro ku bakoresha indirimbo zabo harimo n’izo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.



Mu Ukwakira 2018, nibwo Senderi Hit, Munyanshoza Dieudonne, S. Major Robert Kabera na Intore Tuyisenge babarizwa mu itsinda “Inkomarume” bagaragaje imbonerahamwe y’ibiciro ku bashaka gukoresha ibihangano byabo.

Ni icyemezo bafashe kandi bagishyira mu bikorwa nyuma y’uko barebye bagasanga mu myaka irenge 20 bamaze mu muziki hari umubare munini ukoresha ibihangano byabo mu ruhame n’ahandi mu nyungu zabo bwite bo ntihagire icyo bibamarira.

Aba bahanzi ariko bavuze ko ibihangano byabo bizakomeza gucurangwa ahantu hatandukanye nko kuri Radio, Televiziyo, mu ngo ndetse no hanze y’u Rwanda.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Senderi Hit yavuze ko kuva basohora iri tegeko ufite isoko ry'Akarere ka Nyarugenge bagiranye amasezerano, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Ishyirahamwe ry’aba-Dj ari bo bamaze kugirana amasezerano byibuza y’imyaka ibiri kandi barishyuwe.

Yavuze ko Akarere ka Kicukiro, Rusizi, Kirehe, Gasabo ndetse n’Itorero ry’Igihugu bari mu biganiro kandi ko biganisha ku kugirana amasezerano arambye.

Uyu muhanzi yavuze ko Akarere ka Nyarugenge bagiranye amasezerano y’imyaka ibiri baranishyurwa ku buryo ubu bemerewe gukoresha ibihangano byabo aho bashaka hose.

Yavuze kandi ko bishimira ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ishinzwe abahanzi yumvise neza igitekerezo cyabo irabashyigikira ndetse bagirana n’amasezerano y’imyaka ibiri.

Akomeza ati “Ndabanza gushimira mu by’ukuri kuba abo barateye intambwe. Natwe twarishimye. Nka Minisiteri yacu idushinjwe y’Umuco n’Urubyiruko ikumva ko abahanzi mu by’ukuri batagomba gukoresherezwa ibihangano mu by’ukuri gutyo, kuko nibo badushinzwe.”

“Minisiteri iri mu bantu bafashe iya mbere kutuganiriza batubwira ko aho ibihangano byakoreshejwe bagomba kugira icyo badufasha.”

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo “Twaribohoye” yanavuze ko mu minsi ishize Akarere ka Kicukiro kahamagaye Intore Tuyisenge babana mu itsinda “bamubwira ko bifuza ko tuzagirana imikoranire ihoraho.”

Itorero ry’Igihugu ryavuganye n’itsinda ‘Inkomarume’ ribabwira ko bifuza ko bazagirana amasezerano ahoraho ndetse babasaba no gukora izi ndirimbo.

Senderi kandi yavuze kandi itsinda ry’aba-Djs bakorera mu Rwanda bagiranye amasezerano na buri muhanzi ubarizwa mu itsinda ‘Inkomarume’ ku buryo buri wese yahawe amafaranga afatika.

Yavuze ko we bagiye bagirana amasezerano y’umwaka umwe na buri muhanzi. Ati “Ubu ndirimbo zanjye kuzishyira muri telefoni yewe n’iyo warundamo indirimbo zanjye zose bampaye amafaranga. Ariko byaturutse mu kwa Kwigira.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko bazagirana amasezerano n’ufite isoko ry’Akarere ka Kirehe ndetse n’uwa Rusizi, icyorezo cya Covid-19 nigicogora.

Senderi uzwi kandi mu ndirimbo "Nzabivuga" yavuze ko hari Imirenge, Uturere na za Minisiteri zarenze ku itegeko basohoye kandi ko babimenye, gusa ngo ntibagamije kujya abantu mu nkiko ikigamijwe n’uko buri wese akwiye kumva ko umuhanzi azatungwa n’ibihangano bye.

Utugari, Imirenge n’Uturere basabwa kwishyura umwe muri aba bahanzi ibihumbi 50 Frw mu gihe bakoresheje igihangano cye ku munsi umwe.

Ni mu gihe basabwa kwishyura Miliyoni 1 Frw mu gihe cy’umwaka umwe.

Intara n’Umujyi wa Kigali, Ibigo bya Leta, Minisiteri, Abikorera na Diaspora basabwa kwishyura ibihumbi 200,000 Frw igihe bakoresheje igihangano cy’umwe mu bagize ‘Inkoma rume’ ku munsi umwe.

Mu gihe bashaka amasezerano y’umwaka umwe bishyura Miliyoni 2 Frw.

Ku munsi, aba-Dj basabwa kwishyura 50 Frw ku munsi cyangwa se bakishyura 15,000 Frw ku masezerano y’umwaka umwe.

Senderi Hit yavuze ko Minisiteri imwe n'ufite isoko ry'Akarere ka Nyarugenge ari bo bamaze kugirana amasezerano yo gukoresha ibihangano byabo

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SENDERI HIT AVUGA KU BO BAMAZE KUGIRANA AMASEZERANO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND