RFL
Kigali

P-Fire ufite intego yo kuzafasha abahanzi yashyize hanze indirimbo “Turye Show” yibutsa abantu kwishima-YUMVE

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/07/2020 9:51
0


Umuhanzi uri mu bari kuzamuka neza hano mu Rwanda, P-Fire, uri no mu bafite inzozi zo kuzateza imbere abahanzi Nyarwanda mu gihe yageze aho agera, ubu yamaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Turye Show’ aho aba akangurira urubyiruko kwirekura bakishima kuko ubuzima ari buto.



InyaRwanda.com, itajya ihwema kubagezaho impano z’abantu batandukanye cyane cyane mu bahanga udushya mu myidagaduro, ubu twaganiriye n’umusore P-Fire ukora injyana ya Hip Hop atangaza byinshi ku nzozi ze n’uburyo agomba gukorana imbaraga muri muzika ye ikamenyekana mu Rwanda no hanze yaho.


Mutuyeyezu Sostene (P-fire) yatangiye gukora umuziki mu mwaka 2009, akaba ari bwo indirimbo ye ya mbere yasohotse. Ni indirimbo yise 'Imvugo niyo ngiro', ikorwa na Pastor P. 

Kugeza ubu uyu muhanzi afite indirimbo 11, arizo; Bizarangira, Komera ft Gisa cy'inganzo, Mumanike amaboko, Uburyohe bw'umugabo ft G-bruce, Inabi ft P fla and Bably, Sinamenye ft Green P na Aimebluestone, Mama ft Gisa cy'inganzo, Kiravuna, Muziki ft A-b, Kumazi, Turye show (Ikaba ari yo ndirimbo nshya aherutse gusohora).


Yagarutse ku butumwa yashakaga gutambutsa mu ndirimbo ye nshya yise 'Turye Show', ati “Ubutumwa nashakaga gutanga ni ukubyinisha abanyarwanda, kubakura mu bwigunge, muri make nashakaga kubwira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ko mu gihe bagize amahirwe yo kuba ari bazima bakaba bafite n'ubushobozi bwo kwiha icyo bashaka ko baba bagomba kucyiha bakiriho kuko ubuzima ni buto”.


P-Fire ashimangira ko mu Rwanda abona ko umuraperi Riderman ari we uyoboye Hip Hop no mu buryo bwo kuba atunze amafanga, akavuga ko Bushali ari mu bakunzwe muri iki gihe atibagiwe na B Threy abona nk'amaraso mashya mu njyana ya Hiphop. Ku ruhande rw’icyo yabwira abahanzi bakizamuka muri muzika avuga ko yabaha inama 4 z’ingenzi. 

Ati “Inama nagira umuhanzi ukizamuka, icya mbere arasabwa kuba akunda umuziki cyane, icya kabiri arasabwa kwihangana gukomeye cyane, icya gatatu arasabwa kuba afite amafaranga kuko gukora umuziki birahenze. Icya kane ni ugukora indirimbo nziza mu buryo bw'imiririmbire n'imicurangire kuko igihe tugezemo uruganda rwa muzika rwabaye nk’ubucuruzi”.

Abajijwe ku ntego afite nk’umuntu winjiye muri muzika yagize ati “Intego mfite mu muziki zirenga igihumbi, mfite nyinshi cyane ndashaka izina P-Fire ko ryamamara i Rwanda n' i Mahanga, kubona amafaranga nanjye nkashinga label yanjye".

Ati "Indi ntego mfite ni ukuzafasha abahanzi bakizamuma kuko nzi imvune zo kwitwa up coming (Underground/umuhanzi ukizamuka) byarambabaje cyane kuba uri umuhanzi ukora umuziki mwiza indirimbo nziza ukorana n'aba producers b’abahanga ariko ukanga ukamara imyaka irenga icumi ucyitwa upcoming, nzakora ibishoboka mbafashe mu gihe naba nateye imbere".


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO TURYE SHOW YA P-FIRE


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND