RFL
Kigali

Rurageretse hagati ya Kiyovu na APR FC ishinjwa gusinyisha Keddy binyuranyije n'amategeko

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/07/2020 18:38
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwamaze gutangaza ko butazihanganira na gato ibyo ikipe ya APR FC yakoze, bo bafata nk’agasuzuguro, byo gusinyisha umukinnyi usanzwe uyifitiye amasezerano ukina mu kibuga hagati, Nsanzimfura Keddy, bityo ikaba yiyemeje kwitabaza ubutabera.



Kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, Nsanzimfura Keddy yerekanwe nk’umukinnyi mushya APR FC izakoresha mu mwaka utaha w’imikino mu gikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Nyuma y’iki gikorwa, ikipe ya Kiyovu Sports yahise itangaza ko yababajwe no kuba ikipe ya APR FC yarasinyishije uyu mukinnyi bavuga ko yari akibafitiye amasezerano, bakanavuga ko mu minsi ishize yari yarabasinyiye amasezerano y’imyaka itanu.

Visi Perezida wa Kiyovu Sports Theodore Ntarindwa, yatangaje ko babajwe cyane no kuba byakozwe n’ikipe avuga ko basanzwe bafitanye umubano, bakaba bagomba kurara batanze ikirego muri FERWAFA kugira ngo ibarenganure.

Yagize ati “Ni ikibazo cyatubabaje, bishobora no kuba byakorwa n’ibindi, ariko kuba bikorwa n’ikipe ntangarugero, ikipe twaganiraga, nta biganiro twagiranye, ku mukinnyi udufitiye amasezerano y’imyaka itanu byatubabaje, twasinyanye n’umubyeyi we ahari, amafoto arahari, amasezerano arahari”.

“Ni ikintu kidahesheje agaciro umupira wacu, ni umukinnyi dukeneye tugomba no gutangirana pre-season, baba batwiciye gahunda, Badufashe nk’ikipe itabaho, nk’ikipe itagira ubuyobozi ni cyo cyatubabaje”.

Theodore avuga kandi ko bagomba kwibutsa FERWAFA ikihutira kubaha igisubizo, kuko umwaka ushize bareze AS Kigali shampiyona igeze hagati, babasubiza yararangiye.

Ku ruhande rw’ikipe ya APR FC, bavuga ko uyu mukinnyi basinyishije nta masezerano yari agifitiye ikipe ya Kiyovu Sports kandi umukinnyi bumvikanye.

Keddy yakiniye Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino ushize, ndetse akaba yaranayifashije byinshi aho rukomeye, gusa uyu mukinnyi ntabwo yishimiye uburyo umutoza Ruremesha atamuhaga umwanya uhagije wo gukina.

Kuri ubu Nsanzimfura Keddy wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya APR FC.

Keddy yamaze kwerekanwa nk'umukinnyi mushya wa APR FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND