RFL
Kigali

Innocent Muvunyi yasohoye indirimbo 'Umugambi' ihumuriza abantu muri ibi bihe Isi yugarijwe na Covid-19

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/07/2020 11:46
0


"Nahawe ijambo ryo kugarura ibyiringiro mu bana b'Imana. Nkuko ijambo ryayo ridusaba gushima muri byose (mu bibi no mubyiza kuko ari ho umugambi wayo usohorera)". Ayo ni amagambo Innocent Muvunyi yatangarije INYARWANDA ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye nshya yise 'Umugambi'.



Innocent Muvunyi umuhanzi nyarwanda uba muri Zambia, yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yise 'Umugambi' yayanditse mu guhumuriza abatuye Isi bari mu bwihebe bukomeye ku bw'icyorezo cya Coronavirus kimaze gutwara ubuzima bw'abantu barenga ibihumbi 600 ku Isi. Ati "Nayanditse kuri inspiration yavuye mu bihe bikomeye twisanzemo ku bw'icyorezo cyugarije isi cya covid 19".

Yavuze ko iki cyorezo cyatumye benshi bababara cyane abandi bariheba. Ati "Benshi barababaye, benshi barihebye kandi koko ibihe turimo biragoye (ku bakomeye n'aboroheje)". Yavuze ko hariho benshi babayeho bataka ubukene ku buryo bamwe babuze ibyiringiro. Yatangaje ko indirimbo yasohoye irimo ubutumwa bw'ihumure yahawe n'Imana.


Mu kiganiro na INYARWANDA, Innocent Muvunyi yagize ati "Ijambo ry'Imana ryanjeho rirambwira riti, 'Imana itararema isi no mu bweru bwayo ..iratuzi kuko ari itangiriro ikaba n'iherezo ibyo tunyuramo uyu munsi wa none nabyo irabizi". Yongeyeho ati "Mu bibaho byose, byiza cyangwa bibi, ntakiyitungura ibizi tutarabigeramo". 

Yasobanuye ko yahawe iyi ndirimbo mu rwego rwo kugarura ibyiringiro mu bana b'Imana. Ati "Nahawe ijambo ryo kugarura ibyiringiro mu bana b'Imana. Nkuko ijambo ryayo ridusaba gushima muri byose (mu bibi no mu byiza kuko ariho umugambi wayo usohorera)".

Ati "Iri jambo narihawe kugira ngo hatagira ukurwa mu byizerwa n'ibihe bisa nk'ibitugoye turimo igihe cya none, kugira ngo ahubwo ku bashaka ubwami bw'Imana baharanira iteka gukiranuka kwayo, bayihange amaso yo Mugenga w'ibihe, ibisigaye byose yiteguye kubikora". 

Yasabye abantu kutiheba no kudacika intege kuko Imaba iri kumwe nabo kandi ikaba ishoboye byose. Ati "Nta mpamvu yo kwiheba, nta mpamvu yo gucika intege turi kumwe n'Imana ikomeye kandi muri byose ntakiyinanira. Iradukunda icyo ishaka kuri twe ni uko tuyihanga amaso ibisigaye byose ikabikora".


Innocent Muvunyi yakoze indirimbo irimo ubutumwa bw'ihumure

UMVA HANO INDIRIMBO 'UMUGAMBI' YA INNOCENT MUVUNYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND