RFL
Kigali

Niragire Marie France washinze Televiziyo yatunguye umugabo we amukorera indirimbo ivuga urwo amukunda-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/07/2020 9:47
0


Umukinnyi wa filime Niragire Marie France wabaye umunyarwandakazi wa mbere washinze Televiziyo, yatunguye umugabo we amukorera indirimbo ivuga byihariye ku ipfundo ry’urukundo rwabo.



Iyi ndirimbo “Impamo” ifite iminota 02 n’amasegonda 56’. Yumvikanisha ibyishimo biri mu mutima wa Marie France wahindutse mushya nyuma yo gutangira urugendo rw’urukundo n’umugabo w’inzozi ze. 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Marie France yavuze ko mu buzima bibaho ko ubura uko usohora ibyiyumviro byawe bikaba ngombwa ko wifashisha ubundi buryo kugira ngo wumvikanishe neza amarangamutima ufitiye umuntu.

Marie France uzwi nka Sonia muri filime, avuga ko nawe byamubayeho abura uko abwira umugabo we urukundo amukunda, ashingiye ku ntambwe ikomeye bamaze gutera mu buzima bwabo.

Yavuze ko yifashishije iyi ndirimbo “Impamo” kugira ngo abwire umugabo we urwo amukunda kuva umunsi wa mbere bamenyanye.

Ati “Nashatse kumutungura mubwira mu ndirimbo kuko yari asanzwe amenyereye ko mbimubwira mu buryo bw'amagambo n'ibikorwa gusa.”

Yavuze ko umugabo we akimara kumva iyi ndirimbo yanezerewe amubaza uko yabitekerejeho “kuko yari abizi ko nagiye muri studio ariko yari aziko ari uburyo bw’akazi gusa, ntari buririmbe.”

Marie France washinze Televiziyo yitwa Genesis TV avuga ko umugabo we akunda umuziki ndetse ko azi kuririmba.

Ngo yamwemereye ko azamufasha niba ashaka gukomeza kuririmba, akamutera inkunga mu buryo bwo kugorora ijwi n’ibindi bijyanye n’umuziki.

Yavuze ko umugabo we ku munsi w’ubukwe bwabo yamuririmbire “Kuko yumvaga ari bwo buryo bwiza bwo kumbwira ko akunda.”

Avuga ko no mu buzima busanzwe, umugabo we ajya anyuzamo akamuririmbira.

Umugabo we babana kuri ubu bamenyanye asanzwe ari umukinnyi wa filime.

Yibuka ko umunsi wa mbere bahura bahuriye mu nyubako ya UTC ari ku wa Gatandatu saa cyenda z’amanywa bahana nimero.

Bombi bari basanzwe bavugana binyuze ku rubuga rwa ‘Hi5’ rwakorewe mu ngata n’urubuga rwa Facebook.

Niragire yagize izina rikomeye muri Cinema abicyesha filime “Inzozi” yakinnyemo yitwa “Sonia”.

Iyi filime yayobowe na Denis Nsanzamahoro [Rwasa] witabye Imana mu mpera z’umwaka wa 2019.

Umukinnyi wa filime Niragire Marie France yasohoye indirimbo yise "Impamo" yavuzemo urwo akunda umugabo we


Niragire wabaye umugore wa mbere washinze Televiziyo yavuze ko umugabo we yanogewe n'indirimbo yamukoreye

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "IMPAMO" YA NIRAGIRE MARIE FRANCE WABAYE UMUGORE WA MBERE WASHINZE TELEVIZIYO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND