RFL
Kigali

Ukraine: Umunyamakurukazi yakutse iryinyo ubwo yari ari kuvuga amakuru kuri Televiziyo

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:19/07/2020 14:37
0


Marichka Padalko umunyamakurukazi ukora kuri Television yo muri Ukraine yakutse iryinyo arimo kuvuga amakuru yigira nk'aho ntacyabaye biza kurangira abari bakurikiye bamwokejeho igitutu.



Ubwo yari ari kuvuga amakuru iryinyo ry’imbere ryavuyemo ahita akoresha ubuhanga bwo kwiyumanganya. Nyuma y'uko yari amaze kubura iryinyo rye yagerageje gukomeza akazi nk’ibisanzwe gusa byaje kurangira abari bakurikiye amakuru babibonye n'ubwo we yatekerezaga ko batari bubyiteho.

Marichka Padalko iryinyo rye ryavuyemo ahita arifata mu kiganza agomeza gusoma amakuru nk’ibisanzwe. Gusa nyuma y'igitutu yashyizweho yaje gutangaza ubutumwa bugira buti ”Mu by'ukuri, natekerezagako iyi mpanuka abantu batari buyibone”. Ibi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Uyu munyamakuru-kazi, yavuzeko iki kintu cyamubayeho ari agashya ka mbere abonye mu gihe kingana n’imyaka 20 amaze akora aka kazi k’itangazamakuru.

Marichka Padalko “Gutangaza amakuru y'ako Kanya (live) ni akazi keza kuko akenshi nta muntu ujya utenganya ibigiye kuba”. Uyu mudamu afite abana 3 yaje gutangaza ko iri ryinyo yakutse ryagize ikibazo mu mpanuka yakoze ari kumwe n’umwana we w’umukobwa mu myaka 10 ishize ndetse ko uyu mwana ari we wagize uruhare mu ikuka ry'iri ryingo muri iki gihe gishize.

Nyuma y'iyi mpanuka Marichka yaje gutakaza iryinyo aza kugura iririsimbura gusa ntabwo yigeze areka kurya ibintu bikomeye ari nabyo byakomeje kumukurikirana bikaba byaje kumutamaza mu ruhame imbere y’imbaga yarimukurikiye.  

Src: news.com.au






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND