RFL
Kigali

Rene Patrick yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Tracy Agasaro wa KC2 TV wahise asuka amarira-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/07/2020 0:19
0


Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020 ni bwo Rene Patrick umuhanzi w'umuhanga cyane mu muziki wa Gospel yatunguye umukunzi we Tracy Agasaro yise 'umukobwa w'Imana' amwambika impeta y'urukundo. Umukobwa akibona ibimubayeho, yahise asuka amarira y'ibyishimo.



Iki gikorwa kizwi nka 'Proposal' mu ndimi z'amahanga cyabereye mu mujyi wa Kigali nk'uko Rene Patrick yabitangarije INYARWANDA, gusa yirinze kugira byinshi atangaza. Urukundo rwa Tracy Agasaro na Rene Patrick ntirwavuzwe cyane kuko ari amakuru bagerageje kugira ubwiru, gusa abamenye iyi nkuru ariko bakababikira ibanga, bavuga ko aba bombi bamaze igihe kinini bari mu munyenga w'urukundo.

KANDA HANO UREBE UKO BYARI BIMEZE UBWO TRACY YAMBIKWAGA IMPETA NA RENE PATRICK

Rene Patrick usanzwe ari umucuranzi akaba n'umuririmbyi ukomeye, yari yicaye imbere ya Piano yambaye imyenda y'umukara hasi no hejuru. Yari yicaye hagati y'amatara ashashe hasi mu ishusho y'umutima (abahanga bavuga ko ishusho y'umutima isobanura urukundo). Inyuma y'aho yari yicaye hari handitse amagambo ari mu cyongereza, mu Kinyarwanda akaba avuga ngo 'Reka isi imenye ko ngukunda'.


Rene Patrick hamwe n'umukunzi we Tracy Agasaro wamubwiye 'YEGO'

Tracy Agasaro ntiyari azi iyo biva n'iyo bijya dore ko yinjiye mu cyumba Rene Patrick yari arimo, agakubitwa n'inkuba. Tracy Agasaro nawe wari wambaye imyenda y'umukara hasi no hejuru, yabonye uburyo ahantu yinjiye hateguwe mu buryo budasanzwe, abantu bose bamuhanze amaso ndetse na Rene Patrick arimo kuririmba, ahita asuka amarira y'ibyishimo. 

Yarize arongera ariyongeza ashaka no kuvuza induru ariko arimwinyamwinya, icyakora ntabwo yari ababaye ahubwo byari ibyishimo by'ikirenga na cyane ko yatunguwe mu buryo bukomeye. Yaje gufunga umwuka, asanga Rene Patrick aho yari yicaye arimo kumuririmbira urwo amukunda mu ijwi n'amagambo y'urukundo aryoheye ugutwi n'umutima. Bahoberanye bamara umwanya munini, umusore amwambika impeta y'urukundo. 

Tracy Agasaro yabwiye 'YEGO' umukunzi we Rene Patrick nk'ikimenyetso cy'uko amwemereye kuzamubera umugore. Yamaze umwanya ubona atarakira muri we ibimubayeho. Yanyuzagamo agaha umukunzi we Bizu yo ku gahanga. Nyuma yo kwambika impeta umukunzi we, Rene Patrick yanyarukiye kuri Instagram atangariza abamukurira iyi nkuru nziza. 

Yagize ati "Reka Isi imenye ko Imana yampaye umugisha hamwe n'umwe mu bakobwa bayo ikunda. Ndagukunda Tracy Agasaro". Agasaro Tracy nawe yanze kubyihererana anyarukira ku rukuta rwa Instagram ye arandika ati "Nabwiye YEGO urukundo rw'ubuzima bwanjye". Yakurikijeho indi foto yambaye impeta, munsi yayo arandika ati "Urakoze Mana". Yatangaje ko yabwiye YEGO umusore w'inzozi ze, arongera ati "Ndagukunda cyane rukundo rwanjye".


Rene Patrick yambitse impeta umukunzi we yise 'umukobwa w'Imana'

Tracy Agasaro ni umunyamakuru kuri KC2 Tv y'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), akaba n'umu 'Worship Leader' muri Mount Olive church. Rene Patrick ni umwe mu bahanzi b'abahanga u Rwanda rufite. Azwiho ubuhanga mu miririmbire ye bigasemburwa n'ijwi ryiza cyane afite. Yatanze umusanzu mu bitaramo bikomeye dore ko byagorana kubona umuhanzi wakoze igitaramo gikomeye ntiyiyambaze uyu musore.


Tracy yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we Rene Patrick


Inshuti za Tracy & Rene Patrick zimishiye cyane intambwe aba bombi bateye


Tracy Agasaro yavuze ko yabwiye YEGO umukunzi w'ubuzima bwe



Tracy Agasaro umunyamakuru wa KC2 Tv akaba n'umuririmbyi


Rene Patrick umwe mu bahanzi b'abahanga cyane mu muziki wa Gospel

REBA UKO BYARI BIMEZE UBWO RENE PATRICK YAMBIKAGA IMPETA TRACY AGASARO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND