RFL
Kigali

Munyanshongore uri mu bashinze Gakondo Group yareze benshi yitabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/07/2020 21:55
0


Umuhanzi Jules Sentore yandikanye agahinda kashenguye umutima we avuga ko Munyanshongore Yahaya [Yahaya] uri mu bashinze itsinda Gakondo Group abarizwamo yitabye Imana.



Yabitangarije kuri konti ye ya Instagram mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020 ahagana saa tatu n’iminota micye.  

Munyashongore uzwi nka Yahaya yari umwe mu bari bagize Gakondo Group ndetse n’Itorero Urukerereza aho yari azwi cyane mu kuririmba akagira ijwi yihariye ririmo ubuhanga buhanitse.

Ni umwe mu bagize uruhare mu rugendo rw’abahanzi benshi baririmba gakondo. Yahaya kandi yagize uruhare runini mu ishingwa rya Gakondo Group.

Gakondo Group ibarizwamo ndetse yareze abarimo Teta Diana, Jules Sentore, Daniel Ngarukiye, Masamba Intore n'abandi.

Jules Sentore avuga ko Yahaya yatoje benshi “barimo nanjye”. Avuga ko yari umusaza urangwa n’urugwiro, ubutore n’ubupfura bwinshi.

Yavuze ko nk’abahanzi gakondo babuze inararibonye, ariko bazakoresha neza umurage abasigiye.

Ati “Navuga nti ‘abahanzi gakondo tubuze inararibonye gusa bike mubyo yaturaze bamwe mubabanye nawe tuzarushaho kubikoresha neza bityo umuco wacu uhore ku isonga.”

Akomeza ati “Ruhukira mu mahoro Ntore yo ku mukondo Yahaya.”

Munyanshongore wagize uruhare rukomeye mu ishingwa rya Gakondo Group yitabye Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND