Mu gihe hibazwa impamvu y’ubuke bw’abahanzikazi mu Rwanda bayoboka umwuga wo kuririmba hakaba n’ababigerageza bagasezera bucece, Vero Candy ni umuhanzikazi mushya ufite umwihariko mu kuvuga indimi nyinshi, kubyina n’ibindi bikenewe ngo yigarurire amahanga nk’inzozi ze.
InyaRwanda.com, idasiba kubagezaho
amakuru y’ibyamamare binyuranye n’urubyiruko ruhanga udushya mu myidagaduro
rufatwa nk’urukizamuka muri muzika, ubu impano nshya tubazaniye ni Vero Candy. Yatangaje byinshi ku ngamba mu kuzamura impano ye mu kuririmba,
kubyina n’ibindi.
Candy atangaza ko mu mpeshyi
y’umwaka ushize yavuye mu Rwanda akerekeza mu gihugu cya Kenya kureba uko
yazamura impano ye aho yaje kuva akerekeza i Dubai, Congo no hanze ya Africa nka
Nigeria mu kongera ubumenyi.
Nyuma yatangiye kujya asubiramo
indirimbo z'abandi ariko aza gusanga bishobora gutuma ibihangano bye
byibagirana ahitamo kugaruka mu Rwanda gukomeza gukorera abanyarwanda
ibihangano bye hano.
Vero Candy afite umwihariko wo kuvuga indimi zinyuranye, ni n’umubyinnyi. Avuga ko abahanzikazi afatiraho ikitegererezo ari Brenda Fassie na Cecile Kayirebwa. Indirimbo yakoze harimo iyitwa “Show Me” na video y’iyitwa “Urukundo rwawe” yashimangiye ko urukundo ari urw'umuntu umwe gusa.
Ubutumwa yashyize muri iyo ndirimbo
yavugaga ku mukobwa wakunzwe n'abahungu benshi bakajya bamubeshya bo bifuza
kumukoresha ibidakorwa bitwaje kumubwira ko bamukunda ariko we akabona atari
byo.
TANGA IGITECYEREZO