RFL
Kigali

Vero Candy; umuhanzikazi uzanye umwihariko muri muzika Nyarwanda-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/07/2020 0:10
0


Mu gihe hibazwa impamvu y’ubuke bw’abahanzikazi mu Rwanda bayoboka umwuga wo kuririmba hakaba n’ababigerageza bagasezera bucece, Vero Candy ni umuhanzikazi mushya ufite umwihariko mu kuvuga indimi nyinshi, kubyina n’ibindi bikenewe ngo yigarurire amahanga nk’inzozi ze.



InyaRwanda.com, idasiba kubagezaho amakuru y’ibyamamare binyuranye n’urubyiruko ruhanga udushya mu myidagaduro rufatwa nk’urukizamuka muri muzika, ubu impano nshya tubazaniye ni Vero Candy. Yatangaje byinshi ku ngamba mu kuzamura impano ye mu kuririmba, kubyina n’ibindi.


Candy atangaza ko mu mpeshyi y’umwaka ushize yavuye mu Rwanda akerekeza mu gihugu cya Kenya kureba uko yazamura impano ye aho yaje kuva akerekeza i Dubai, Congo no hanze ya Africa nka Nigeria mu kongera ubumenyi.

Nyuma yatangiye kujya asubiramo indirimbo z'abandi ariko aza gusanga bishobora gutuma ibihangano bye byibagirana ahitamo kugaruka mu Rwanda gukomeza gukorera abanyarwanda ibihangano bye hano.

Vero Candy afite umwihariko wo kuvuga indimi zinyuranye, ni n’umubyinnyi. Avuga ko abahanzikazi afatiraho ikitegererezo ari Brenda Fassie na Cecile Kayirebwa. Indirimbo yakoze harimo iyitwa “Show Me” na video y’iyitwa “Urukundo rwawe” yashimangiye ko urukundo ari urw'umuntu umwe gusa.


Ubutumwa yashyize muri iyo ndirimbo yavugaga ku mukobwa wakunzwe n'abahungu benshi bakajya bamubeshya bo bifuza kumukoresha ibidakorwa bitwaje kumubwira ko bamukunda ariko we akabona atari byo.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “URUKUNDO RWAWE”YA VERO CANDY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND