RFL
Kigali

Bobrisky umusore wihinduye umugore yatangaje ko atwite ahabwa urw'amenyo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/07/2020 20:06
0


Umusore wo mu gihugu cya Nigeria, Idris Okuneye uzwi nka Bob Risky uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwihindura umugore bikagaragarira buri wese yatangaje ko atwite maze abantu baramwibasira bikomeye bavuga ko iyo nda ntaho yaca ivuka.



Bobrisky yatangaje ko atwite kandi ko yitegura umwana, yongeraho ko yishimye ko ari we muntu wa mbere wahinduye igitsina akaba agiye kwibaruka nk’uko yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Bobirisky yihinduye umugore

Uyu musore wihinduye umukobwa yavuze ko amaze ibyumweru bibiri atwite. Icyakora, ntiyagaragaje umwirondoro w'umukunzi waba waramuteye iyo nda. Inda ye ngo imaze kuba nkuru. Nyuma yo gutangaza ibi bamwe bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga dore ko akurikirwa n’abasaga Miliyoni 2 kuri instagram ye, bamuhaye urw'amenyo.

Bobrisky Arrested In Lagos, See Why

Uwitwa dropout kuri twitter we yagize ati “Ese Bobirisky azabyarira mu kibuno cyangwa ? Ese ubundi nyababyeyi yayikuye he”?. Abenshi bati "Ni ibitangaza Imana itabare Isi".


Risk nk’akazi yamamayeho mu gihugu cya Nigeria, ni umugabo w’umunya- Nigeria, watunguye benshi kuko yahisemo kwigira nk’umugore ndetse ubu akaba asigaye akurura abagabo bitewe n’uko amaze guhinduka mu migaragarire, imico n’imyitwarire ya gitsina gore.


Amakuru avuga ko nubwo yahisemo kwihindura umugore afite ubwenge bwinshi yakuye mu mashuri kuko yarangije amashuri yisumbuye muri King's College mu mujyi wa Lagos. Yize kandi muri kaminuza ya Lagos, UNILAG.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND