RFL
Kigali

Yesu ni we ubikora! Muhire Nzubaha yakoze mu nganzo ahumuriza abantu muri iki gihe Isi yugarijwe na Covid-19

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/07/2020 20:46
0


Muhire Nzubaha uzwi mu ndirimbo 'Asante Mungu' yamumenyekanishije mu bihugu byo mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Ni Yesu ubikora' ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu muri iki gihe Isi yugarijwe na Covid-19.



'Yesu Niwe Ubikora' ni indirimbo ya 8 kuri Album 'Asante Mungu' ari nayo ya mbere y'uyu muhanzi ufatanya umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana n'umwuga w'ubuvuzi. Ni indirimbo itangira ivuga ko Yesu ari we ukomeza Imitima ibabaye, Imana akaba ariyo Murinzi n'umwungeri utazimiza n'Umushumba uragira intama, ikomeretse nayo akayunga, abafite ibikomere mu mitima yabo, Yesu akaba ari we ubomora. Ati "Mumusange arabyomora, Yesu ni we ubikora".


Muhire Nzubaha yakoze mu nganzo ahumuriza abatuye Isi 

"Kumanywa izuba ntirizakwica n'Ijoro ukwezi ntuzagutinya, komera ushikame n'ubwugamo bw'abamusanga. Niwe Se w'imfubyi, agaburira abakene ni we ukomeza imitima ibabaye, Yesu niwe Ubikora" Ayo ni andi magambo yumvikana muri iyi ndirimbo nshya ya Muhire Nzubaha. Uyu muhanzi yatubwiye ko yanditse iyi ndirimbo muri iki gihe Isi yugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus kimaze gutwara ubuzima bw'abantu barenga ibihumbi 583 ku Isi, abamaze kwandura bakaba barenga Miliyoni 13.

Aganira na INYARWANDA, Muhire Nzubaha yagize ati "Impamvu nanditse iyi ndirimbo, muri iki gihe Isi yugarijwe na COVID-19, abantu bamaze guhungabana abandi babuze ababo, abandi bategereje igisubizo ariko byose Yesu ni we ubikora. Afite urufunguzo rwa byose, abababaye Yesu ni we ubasha komora inguma zo mu mitima, araragira ntazimize kandi abashonje arabagaburira". Muhire Nzubaha yadutangarije ko ari mu myiteguro yo gufata amashusho y'iyi ndirimbo ye nshya hamwe na Producer we Karenzo.


Umuramyi Muhire Nzubaha hamwe n'umufasha we 


Nyuma y'iminsi micye akoze ubukwe n'umukunzi we uba muri Amerika, Muhire Nzubaha yasohoye indirimbo nshya yise 'Ni Yesu ubikora'


'Yesu ni we ubikora' indirimbo nshya ya Muhire Nzubaha

UMVA HANO 'YESU NI WE UBIKORA' INDIRIMBO NSHYA YA MUHIRE NZUBAHA


REBA HANO INDIRIMBO 'ASANTE MUNGU' YA MUHIRE NZUBAHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND