RFL
Kigali

Amerika: Leta yisubiyeho ku cyemezo cyari cyatangajwe cyo kwirukana abanyeshuri b'abanyamahanga

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:15/07/2020 13:08
0


Leta Zunze Ubumwe za America iyobowe na Donald Trump yisubiyeho kuri gahunda yo gusubiza mu bihugu byabo abanyeshuli b'abanyamahanga bigaga muri kaminuza zo muri Amerika. Impamvu nyamukuru ni uko kaminuza zimuriye amasomo yose kuri murandasi (internet) kubera kwirinda icyorezo cya coronavirus.



Nyuma y’igihe kingana n’icyumweru uyu mwanzuro utangajwe wo gusubiza abanyeshuri b'abanyamahanga mu bihugu byabo bakajya bakurikira amasomo kuri murandasi nk'uko zimwe muri za kaminuza ziri kubikora, byaje kurangira Amerika yisubiyeho.  

Ku ruhande rwa bamwe mu banyeshuri bari bari kwibaza impamvu iki gihugu kiri kubirukana kandi nta bushobozi bw’imibereho babuze. Iyi ngingo kaminuza ziganjemo izikomeye muri iki gihugu zari zatanze ikirego mu nkiko, zimwe muri zo twavugamo nka Kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology (MIT) na Harvard.Allison Burroughs, umucamanza mu karere ka Massachussetts, avuga ko impande zombi ubu zumvikanye

Iki kirego kimaze gututumba byaje kurangira impande zombi zose zumvikanye imikoranire biza kurangira hasubijweho gahunda yashyizwe mu bikorwa mu kwezi kwa Gatatu, muri iki gihe cy'icyorezo cya coronavirus. Iyo gahunda yemerera abanyeshuri b'abanyamahanga kwitabira amasomo mu buryo bw'iyakure bwo kuri internet mu gihe bibaye ngombwa.

Ikindi gihari ni uko ibemerera kuguma muri Amerika mu buryo bwemewe n'amategeko ku ruhushya (Visa) rwa kinyeshuri, nk'uko ikinyamakuru The New York Times kibitangaza.

Umubare munini w'abanyeshuri b'abanyamahanga bajya kwiga muri Amerika buri mwaka kandi bagira uruhare rukomeye mu mikoro ya za kaminuza ndetse no mu bukungu bw’igihugu muri rusange.

             Kaminuza ya Harvard 

Mu bihe bya vuba bishize, Kaminuza ya Harvard yatangaje ko kubera impungenge itewe n'ikwirakwira rya coronavirus, umwaka w'amashuri ugiye gutangira amasomo azakomeza gutangirwa kuri murandasi (internet).

Kaminuza ya MIT, cyo kimwe n'izindi nyinshi, nayo yatangaje ko izakomeza gukoresha gahunda yo kwigishiriza kuri murandasi (internet).

Src: bbc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND