RFL
Kigali

Ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova rifite umutwe uvuga ngo “Mwishime buri gihe” ryimuriwe ku ikoranabuhanga rya videwo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/07/2020 17:03
0


N'ubwo ku bantu benshi kugira ibyishimo birambye muri iyi isi bishobora gusa n'aho ari inzozi cyangwa bidashoboka, Abahamya ba Yehova n’abantu batumiye babarirwa muri za miliyoni bari mu bihugu bigera kuri 240, bazitabira ikoraniro rizaba ku rwego rw’isi yose muri iyi mpeshyi rifite umutwe uvuga ngo “Mwishime Buri Gihe”.



Ni inshuro ya mbere mu mateka y’amakoraniro y’Abahamya ba Yehova bimuriye ku ikoranabuhanga rya videwo iyo gahunda iba itegerezanyijwe amatsiko cyane isanzwe iba buri mwaka. Amatorero, imiryango n’abatumirwa bazareba iyo porogaramu bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo mu kwezi kwa Nyakanga na  Kanama 2020. Ubusanzwe hirya no hino ku isi, ayo makoraniro yaberaga muri za sitade, mu mazu mberabyombi n’ahandi hantu hatandukanye hateranira abantu benshi.

Mu Rwanda hose, byari biteganyijwe ko ayo makoraniro aba mu kwezi kwa Nyakanga kugera muri Nzeri 2020 akabera ahantu 23 mu gihugu cyose kandi hari hitezwe ko abantu bagera ku 60,000 bari kuzayazamo. Ariko kubera icyorezo cya Koronavirusi, ayo makoraniro yari gukorwa muri ubwo buryo ntakibaye.

Habiyaremye Jean d’Amour, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda yabwiye INYARWANDA ati: “Gusenga kwacu gushingiye ku rukundo dukunda Imana na bagenzi bacu aho twaba turi hose. Porogaramu y’ikoraniro y’uyu mwaka igaragaza ubumwe buturanga mu muryango wacu mpuzamahanga ndetse n’ibyishimo abantu bashobora kugira nubwo bahanganye n’imihangayiko no kwiheba.”

Yunzemo ati "Hari amahame ya Gikristo abiri yatumye Abahamya bafata uwo mwanzuro utazibagirana mu mateka. Ayo mahame ni ukubaha ubuzima n’urukundo bakunda bagenzi babo". 

Habiyaremye Jean d’Amour yakomeje ati: “Ubuzima ni ubw’agaciro cyane ku buryo tutabushyira mu kaga kubera ikifuzo cyo guteranira hamwe. Amezi ane tumaze duhurira hamwe mu materaniro dukoresheje ikoranabuhanga, yatweretse ko icy’ingenzi atari ibyo tugeraho mu buryo bw’umubiri, ahubwo ko icy’ingenzi ari ibyo tugeraho mu buryo bw’umwuka. Mu buryo bwinshi, mu muryango wacu w’Abahamya twarushijeho kunga ubumwe mu buryo bw’umwuka kuruta mbere hose.”

Porogaramu y’ikoraniro izasohoka mu byiciro bitandatu, ni ukuvuga ko buri kiciro kizaba gihuje n’ikiciro cya mbere ya saa sita cyangwa icya nyuma ya saa sita k’iminsi itatu ikoraniro ryari risanzwe rimara. Amatorero menshi n’imiryango myinshi yarebye ikiciro cya mbere mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 11 na 12 z’ukwezi kwa Nyakanga.

Amatorero yashishikarijwe kugira ikiganiro kigufi cyo mu buryo bw’umwuka hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo mu gutangira ikiciro maze hagatangazwa ko porogaramu y’ikoraniro ishobora kureberwa kuri tereviziyo ya JW Broadcasting buri wese yibereye mu rugo iwe. 

Hakozwe gahunda yo kuganira ku ngingo z’ingenzi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo mu matsinda mato nyuma ya buri kiciro. Biteganyijwe ko iyo gahunda izaba hakoreshejwe ikoranabuhanga izarangira mu mpera z’icyumweru zo ku itariki 29 na 30 z’ukwezi kwa Kanama.

Iyo porogaramu isubiza ibibazo bigira biti: Ni iki gituma umuntu abona ibyishimo kandi agakomeza kubigira? Ni iki wakora ngo ugire ibyishimo mu muryango? Wakomeza ute kugira ibyishimo mu bihe bigoye? Imwe mu ngingo z’ingenzi z’iryo koraniro ni firime ishingiye kuri Bibiliya ivuga iby’umugabo witwa Nehemiya n’ukuntu yafashije ubwoko bwa Isirayeli ya kera kubonera ibyishimo mu gusenga Imana.

Abifuza kureba iyo porogaramu y’ikoraniro bashobora kubaza itorero ryo mu gace batuyemo cyangwa se bakajya ku rubuga rwa jw.org, ahanditse ngo “Isomero”. Kureba iyo porogaramu ni ubuntu. Uyu mwaka wa 2020, abantu barenga Miliyoni 16 hirya no hino ku isi, bazakurikira porogaramu y'iri koraniro hakoreshejwe ikoranabuhanga mu buryo bwa video.

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe, Abahamya ba Yehova bafunze Amazu y’Ubwami yose basengeragamo, maze bimurira amateraniro yabo ya buri cyumweru ku ikoranabuhanga rya videwo. Nanone guhera mu kwezi kwa Werurwe, umurimo wabo wo kubwiriza umuntu ahura n’undi wabaye usubitswe maze abagize amatorero batangira gukoresha ubundi buryo bwo gufasha abashimishijwe n’ubutumwa bwo muri Bibiliya.

Buri mwaka, abantu batari Abahamya ba Yehova bifatanya mu makoraniro. Ku isi hose, ubu hari Abahamya ba Yehova barenga miliyoni umunani n’ibihumbi magana atandatu ariko mu makoraniro yabaye mu mwaka wa 2019 hateranye abantu barenga miliyoni 14. Kubera ko porogaramu y’ikoraniro ry’uyu mwaka iri kuri Interineti mu ndimi zibarirwa mu magana, iryo koraniro rishobora kuzakurikirwa n’abantu benshi kuruta andi makoraniro y’Abahamya ba Yehova yabayeho kugeza ubu.

Niba ukeneye ibindi bisobanuro, wabaza Ibiro Bishinzwe Gutanga Amakuru by’Abahamya ba Yehova mu Rwanda kuri iyi terefoni 0781177118 cyangwa kuri iyi Email: InboxPID.RW@jw.org Ushobora no gusura urubuga rwa jw.org ukamenya byinshi ku Ikoraniro ry'uyu mwaka.


Umuryango ukirikiranye igiterane ku ikoranabuhanga rya Video





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND