RFL
Kigali

Brazil: Umugore n'umugabo bambara imyenda y'abagiye mu isanzure kubera Covid-19

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:14/07/2020 16:17
0


Umugabo witwa Tercio Galdino n'umugore we Aliceia Lima basigaye bagenda bambaye imyenda imeze nk’iyabagiye mu isanzure mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.



Uyu mugabo Tercio Galdino w'imyaka 66 akunze kurwara ibihaha, ikaba ari yo mpamvu yahisemo kwirinda cyane kuko aramutse yanduye iki cyorezo yaba ari mu kaga gakomeye ko kuba yanapfa, dore ko ikunze kwibasira abantu basanzwe bafite ubundi burwayi.

Brazil ubu ni igihugu cya kabiri ku isi iki cyorezo kimaze kwicamo abantu benshi, gusa bakomeje gukora ibishoboka byose mu kukirwanya no kwirinda. Uyu mugabo ngo yaguze iyi myenda ariko aza kwikorera ingofero ubwe imeze nka za kasike bambara bagiye mu byogajuru, ku buryo iyo bagiye aho ariho hose hanze y’urugo rwabo rusanzwe ruri muri Rio de Janeiro bahita bambara iyi myenda bakikwiza.

Uretse kubahiriza ubwirinzi bwo ku rwego rwa kiganga, iyi myambaro ituma uyu mugore n'umugabo we banishimira cyane iby'isanzure basanzwe bakunda. Muri Brazil, abantu barenga miliyoni 1,8 banduye Covid-19, mu gihe abarenga 72,000 muri bo imaze kubica nk'uko bitangazwa na Kaminuza ya Johns Hopkins.

Src: BBC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND