RFL
Kigali

Buri wese yumve icyo ashaka! Davis D yananiwe gusobanura “Micro" yaririmbye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/07/2020 11:19
0


Umuhanzi Icyishaka David uzwi nka Davis D, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Micro” avuga ko buri wese uyumva aza kwihitiramo igisobanuro cy’ibyo yaririmbye.



Amashusho y’iyi ndirimbo "Micro" yasohotse mu rucyerera rw’uyu wa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2020 mu gihe byari biteganyijwe ko asohoka ku mugoroba w’uyu wa Mbere. 

Ni indirimbo yatangiye kuvugwa mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ku wa 12 Gicurasi 2020 ubwo Davis D yandikaga ku rukuta rwe rwa Instagram abwira abafana be ko ari kubategurira indirimbo yise “Micro”.

Icyo gihe yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe mu zigize Album ye azasohora ndetse ateguza inkumi n’abasore kwitegura gukuba urukweto

Mu kiganiro na INYARWANDA, Davis D yavuze ko yatindije iyi ndirimbo bitewe n’uko yabanje kuyinononsora kugira ngo izagere ikirenge mu cy’indirimbo ye ‘Dede’ yujuje Miliyoni y’abayirebye ku rubuga rwa Youtube.

Yavuze ko yagombaga kureba muri buri nguni kugira ngo uburyohe bw’iyi ndirimbo "Micro" buzakore ku mutima w’abakunze "Dede" yabaye idarapo ry’umuziki we guhera umwaka ushize.

Davis D avuga ko "Micro" yaririmbye atari iyi isanzwe yifashishwa mu bikorwa bitandukanye, ahubwo ngo iyo yaririmbye ntiyakoroherwa no kuyisobanurira abantu ngo bayumve.

Uyu muhanzi yavuze yahariye banyir’ugutwi kumva neza, kuko abaziyeho gukuramo no kumva neza "Micro" yaririmbye.

Yagize ati “Uwumva ‘Micro’ yumve ko atari ‘Microphone’ yo kuririmbiraho, yumve iyo ‘Micro’ ntashaka gusobanura.

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi kandi yanakoreshejemo ijambo ‘Mpande eshatu’ ikoreshwa kuri ‘Micro’ yaririmbye.

Davis D avuga ko ‘Mpande eshatu’ atayisobanura ariko ngo abaza kumva iyi ndirimbo barisobanurira.

Hari aho uyu muhanzi aririmba agira ati “Nufata uhagaze cyangwa upfukamye, ijwi ndaryumva ‘baby’ ririmba wamamare.”

Akungamo ati “Witumwanya mukobwa mwiza ndaguha ‘Micro’, uyishyireho kuri iyo mpandeshatu ‘bebe’.”

Iyi ndirimbo ‘Micro’ iri kuri shene nshya ya Youtube yitwa ‘Davis-D Shine Boy’ mu gihe izindi ndirimbo ze zose z'uyu muhanzi ziri kuri shene ya Youtube ya Label Incredible ya Bagenzi Bernard abarizwamo.

Davis D avuga ko ibi bidasobanuye ko yavuye muri iyi Label, ahubwo ko yashatse kugira shene ya Youtube yigengaho.

Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo (Audio) yakozwe na Producer Element uri mu bagezweho, amashusho (Video) akorwa na Bagenzi Bernard.

Davis D yasohoye amashusho y'indirimbo yise "Micro" avuga ko buri wese yishakiramo igisobanuro

Davis D yavuze ko yitondeye gukora indirimbo 'Micro' kugira ngo itazamwambura ikuzo yakuye kuri "Dede"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MICRO' Y'UMUHANZI DAVIS D







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND