RFL
Kigali

Alyn Sano yashinze Label izita byihariye ku bahanzikazi bashya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/07/2020 19:38
0


Alyn Shengero Sano uri mu bakobwa bahagaze neza mu muziki wo mu Rwanda yafunguye inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yise 'Sano Entertainment' izita byihariye ku bahanzikazi bashya b’abanyempano mu muziki.



Ku wa 10 Nyakanga 2020, Alyn Sano yasohoye amashusho y’indirimbo “Kontorola Remix” yakoranye n’umunya-Kenyakazi Femi One uri mu bagezweho.

Aya mashusho yashyizwe kuri shene ya Youtube ya Femi One ubarizwa muri Label yitwa A Kaka Empire, amaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 15 atanzweho ibitekerezo 343.

Ku rubuga rwa Youtube bigaragara ko aya mashusho y’indirimbo yakozwe bigizwemo uruhare na Label ebyiri; A Kaka Empire ndetse na Sano Entertainment.

Alyn Sano yabwiye INYARWANDA, ko hashize igihe ashyize mu ngiro igitekerezo yakuranye cyo gushinga inzu ifasha abahanzi mu bya muzika izita cyane ku bahanzikazi nkawe. 

Yavuze ko yashatse kwita kuri bagenzi be bitewe n’uko we atigeze abona umwitaho mu gihe yari mu rugendo rwo gushakisha aho anyura kugira ngo amenyekane nk’umuhanzi wigenga.

Alyn Sano avuga ko iyi Label iri mu murongo wo kuvumbura impano nshya mu bahanzikazi no kuzamura umuziki w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Kubera ukuntu njyewe ntigeze ngira amahirwe yo gufashwa na bakuru banjye, naravuze nti 'njyewe ningira intambwe ntera ngomba gufasha abari munsi yanjye bafite impano kugira ngo umuziki w’u Rwanda cyane cyane uw’igitsinagore dufatanyirize hamwe kuwuzamura.”

Sano avuga ko yamaze igihe kinini atekereza gushinga iyi Label, rimwe akibwira ko azayifungura namara kugera aho yifuza ariko kandi ngo yaje gusanga adakwiye gukomeza gutegereza ko azabanza 'kugafata'.

Alyn Sano avuga ko muri iyi Label azasinyishamo abahanzikazi ariko kandi ngo nta bahungu ntibahejwe bizaterwa n’impano azababonamo. Nta gihe kinini Alyn Sano amaze mu muziki ariko intambwe amaze gutera irashimishije cyane.

Indirimbo ze zimaze kugera hanze ni “Naremewe Wowe” yatumye amenyekana cyane “Rwiyoborere”, “Painkiller”, “We The Best” n’izindi. Alyn Sano ni umwe mu bahanzi bacye mu Rwanda bafite umwihariko wo kuririmba neza cyane mu buryo bw’umwimerere. 

Ibi bimuhesha gutumirwa mu birori bikomeye igiheruka kikaba ari icyo Kwita Izina Gala Dinner cyari cyitabiriwe na Ange Kagame.

Alyn Sano yashinze Label yise "Sano Entertainment" izafasha byihariye abahanzikazi b'abanyempano

Alyn Sano yavuze ko afite indi ndirimbo azakorana n'umuhanzikazi Femi One wo muri Kenya

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "KONTOROLA REMIX" YA ALYN SANO NA FEMI ONE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND