RFL
Kigali

Mushiki wa Diamond yasubije abanenze ko yarushinganye n’umugabo usanganwe abagore babiri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/07/2020 14:45
0


Esma Platnumz, mushiki w’umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko ntawe ukwiye kumwivangira mu buzima kuko azi neza icyemezo yafashe cyo kurushinga n’umugabo usanganwe abagore babiri.



Ku wa 01 Nyakanga 2020, Esma Platnumz yahamije isezerano rye n’umugabo witwa Okokwo mu idini ya Islamu. Ni mu muhango witabiriwe n’inshuti za hafi ndetse n’abo mu miryango yombi. 

Yanditse avuga ko yishimiye kurushingana n’umugabo w’inshuti ye uzi amarira ye. Avuga ko baziranyi kandi ko ari umugore wa Gatanu [Ubu yavuze ko ari uwa Gatatu] w’uyu mugabo.

Ibi byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi bamwibasira bavuga ko bitari bikwiye ko arushingana n’umugabo usanzwe ufite abagore n’abana. 

Esma usanzwe ari umushabitsi yavugiye mu kiganiro ‘Shot on Sunday’, ko yahisemo kurushinga n’umugabo usanganwe abagore batatu kuko amukunda urukundo rw’umwimerere.

Yavuze ko yafashe iki cyemezo nta muntu n’umwe agishije inama kandi ko ntawe agamije gushimisha, kuko ari ubuzima bwite.

Yagize ati “Abantu bakwiye kumva ko nkunda cyane umugabo wanjye. Nta kibazo mbona mu kuba narakoze ubukwe nawe nkaba ndi umugore wa Gatatu kuko idini ryacu rirabitwemerera.”

Ku munsi w’ubukwe, Esma yanditse kuri konti ye ya Instagram, ashima umugabo we ku bw’impano yamuhaye yo kumugira umugore we, ndetse ko bagiteretana yajyaga arira akamuhoza.

Uyu mugore yavuze ko azahora ashima Imana kandi ko azakunda umugabo we kugeza batandukanyijwe n’urupfu.

Esma yabanje gukundana Hemed Manungwi [Petit Man] batandukanye mu myaka ibiri ishize amushinja kumuca inyuma akaryamana n’umunyarwandakazi ‘utazwi’ kugeza ubu.

Kuva icyo gihe, Esma yumvikanye mu bitangazamakuru avuga ko nta rukundo nyakuri rukibaho ndetse ko yafashe akaruhuko mu mutima we.

Yavugaga ko ntacyo ashaka kuvuga ku rukundo n’urushako “Kuko hari benshi bansaba ko tubana ariko ndabizi ko nta tandukaniro kuko nta rukundo ruzima rukibaho.”

Mu mezi 11 ashize, Esma yashijwe gutwara umugabo w’umuhanzikazi w’umunya-Zanzibar Jamila Abdallah [Baby J].

Baby J yavuze ko Esma yaryamanye n’umugabo we mu gihe bafitanye umwana umwe.


Esma  yavuze ko yemeranya n'umutima we kuba yararushinganye n'umugabo ufite abagore babiri


Esma mushiki w'umuhanzi Diamond yakoze ubukwe nyuma yo gutandukana n'umugabo yashinjaga kumuca inyuma n'umunyarwandakazi

Esma yavuze ko akunda byihariye umugabo we ari nayo mpamvu barushinze


Esma ati "Nta kibazo mfite kuba narashakanye n'umugabo ufite abandi bagore"

Esma yambitswe impeta y'ibara ry'umweru ikoze mu ibuye rya Diamond

Esma yavuze ko idini ya Islam yemera ko umugabo agira abagore benshi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND