RFL
Kigali

Turkey: Ntabwo byishimiwe na benshi kuba Hagia Sophia yakongera kugirwa umusigiti

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:13/07/2020 14:42
0


Ku wagatanu w’ icyumweru dusoje, Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, yatangaje ko Hagia Sophia yari ingoro y’ umurage w’ amateka, ko yongeye kuba umusigiti. Yabitangaje nyuma y’ uko urukiko rukuru rwemeje ko iyi ngoro igomba kongera kuba umusigiti.



Hagia Sophia, yari katederali yubatswe mu cyahoze ari Constantinople—cyabaye Istanbul, muri Turukiya—ahagana mu kinyejana cya 6—mu myaka ya 532 na 537. Uru rusengero, rwubatswe ku ngoma y’ Umwami w’ Abami wa Byzantine, Justinian I.

Iyi nyubako yubatswe mu buryo bwari butangaje, bunihuse—yubatswe mu myaka itandatu gusa—yaje kwigarurirwa n’ Ubwami bw’ aab Ottoman, ubwo bwari bwigaruriye Constantinople yose mu mwaka wa 1453.

Muri iyo myaka, ni bwo Hagia Sophia yari urusengero rw’ Abakirisitu rwaje guhindurwa umusigi w’ Abasilamu. Ni no muri icyo gihe umujyi waje guhabwa izina rya Istanbul.

Mu busanzwe, iyi nyubako yaje guhindurwa ingoro y’ umurage w’ amateka, yasurwaga n’ imbaga y’ abantu batagira uko bangana buri mwaka.

Ku ruhande rwa Perezida Erdogan, yari yarangiye ashyigikira kenshi ko Hagia Sophia yahindurwa umusigiti.

Hifashishijwe Imbuga nkoranyambaga, bamwe mu batuye muri Turukiya ndetse n’ ahandi, bafashe iki cyemeze nk’ itsinzi ku idini y’ Abasilamu.

Ni mugihe hari urundi ruhande rutemeranya n’ iki cyemezo. Rugaragaza ko iyi ngoro y’ amaeka y’ isi yagakwiye kuguma uko yari iri, itajyanywe mu nzira z’ amadini. Bashimangira ko Hagia Sophia idakwiye kuba iheza abantu bamwe ngo yakire abandi.

Urwego ruhagarariye insengero ku isi, rwahise rwihutira guhamagarira Perezida Recep Tayyip Erdogan kuba yahindura icyemezo guverinoma ye yafashe cyo guhindura Hagia Sophia umusigiti.

Mu ibaruwa yandikiwe Perezida Erdogan—yahuriweho n’ insengero 350 zigize urwo rwego—yerekana ko iki cyemezo cyirekanye ubusumbane.

Uru rwego rushimangira ko ruhagarariye Abakirisitu barenga miliyoni 500, rwasabye Perezida Erdogan ko mu rwego rwo kwirinda amacakubiri, urwango, ndetse no gushyigikira ubwumvikane n’ ubufatanye, ko hakwiye gutekerezwa uburyo bwo guhindura iki cyemezo.

Papa Francis, nawe yatangaje ko atewe akababaro gakomeye n’ iki cyemezo guverinoma ya Turukiya yafashe cyo guhindura Hagia Sophia umusigiti.

Perezida Erdogan, ashimangira ko iki cyemezo cyafashwe n’ urwego rukomeye rw’ Igihugu, ndetse n’ Umuryango udaharanira inyungu wita ku ngoro z’ ibitse amateka n’ ibidukikije.

Bishimangirwa ko kandi Hagia Sophia ari inyubako iri mu mitungo bwite ya Ottoman Sultan Mehmed, akaba ari nawe wafashe icyemzo bwa mbere cyo guhindura iyi nyubako akayigira umusigiti.

Erdogan yanavuze ko amasengesho y’ Abasilamu yambere agomba kubera muri iyi nyubako yahinduwe umusigiti nanone, azaba ku wa 24, Nyakanga, uyu mwaka.

Akomeza avuga ko imiryango ifunguye ku basilamu bose, abo mugihugu ndetse no hanze yacyo, ndetse ko n’ abatari Abasilamu bahawe ikaze.

Hagia Sophia yahinduwe umusigiti w’ Abasilamu, ni inyubako yari imaze imyaka ikabakaba 1,500 yubatswe. Ariko ikaba bwa mbere yarahinduwe umusigiti mu 1453.

Bbc, Aljazeera & Britannica 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND