RFL
Kigali

Umuraperi Lil Marlo yarasiwe muri Atlanta ahita apfa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/07/2020 9:56
0


Umuraperi Rudolph Johnson uzwi nka Lil Marlo yasanzwe mu mudoka ye yarashwe arapfa nk’uko byatangajwe na Police.



Inzego za Polisi zemereye TMZ ko bamenye iby’urupfu rwa Lil Marlo bahamagawe kuri telefoni bakabwirwa iby’impanuka yabereye ku muhanda 286 mu Mujyi rwagati wa Atlanta, byari saa munani n’iminota 06’ z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru.

Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko bageze ahabereye iyi mpanuka bahise babona ko yarashwe kandi agahita apfira aho.

Polisi ikomeza ivuga ko itaramenya neza niba yarashwe n’umuntu wari ku muhanda cyangwa se yarashwe n’uwo bari kumwe mu mudoka.

Lil Yachty inshuti ya Lil Marlo witabye Imana, yanditse kuri Twitter, avuga ko hari hashize amasaha macye bakoranye indirimbo, amwifuriza iruhuko ridashira.

Umuraperi Clay James yavuze ko yabyutse atungurwa n’urupfu rw’inshuti ye Lil Marlo, kandi ko yifatanyije n’umuryango we, inshuti n’abandi muri ibi bihe by’akababaro.

Lil Marlo yari umwe mu bahanzi babarizwaga mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Quality Control.

Iyi Label yabarizwagamo, yavuze ko izahora imwibuka nk'umuraperi w'umunyempano itangaje utagiraga icyo atinya.

We n’inshuti ye Lil Baby bakoranye imishinga myinshi y’indirimbo yabyaye inyungu nk’iyo bakoranye mu 2017.

Lil Marlo usize abana bane azwi mu ndirimbo nka “Tim After Time”, “Whatchu Gon Do” n’izindi.

Umuraperi Lil Marlo yarasiwe mu Mujyi wa Atlanta

Police ivuga ko itaramenya neza uko byagenze mu iraswa ry'umuraperi Lil Marlo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND