RFL
Kigali

Rayon Sports gusinyisha Abdoul Rahman muniru byadindijwe n'iki? Ese ni cyo gihe cyo gusohoka muri Mukura?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/07/2020 13:20
0


Nyuma yaho isoko ry'igura n'igurisha ry’abakinnyi rifunguriye, amakipe akomeje kwiyubaka ku buryo butandukanye haba kugura abakinnyi bava mu mahanga ndetse n'abakinnyi b’imbere mu gihugu.



By'umwihariko ikipe ya Rayon Sports, ni imwe mu makipe yo mu Rwanda akoresha abanyamahanga yewe inabaguze kure cyane bakaza bakayifasha mu marushanwa atandukanye iyi kipe iba yitabirie harimo ay’imbere mu gihugu na mpuzamahanga.

Mu makuru atarabashije kujya ahagaragara ni uko ikipe ya Rayon sports yagiye mu biganiro n'umukinnyi ukina ataha izamu mu ikipe ya Mukura victory sports, ukomoka mu gihugu cya Ghana Abdul Rahman Muniru bashaka ko yaza, agasimbura Michael Sarpong mu busatirizi bw’iyi kipe y’ubukombe mu Rwanda no mu karere.

Mukiganiro Inyarwanda yagiranye nuhagarariye uyu mukinnyi yadutangarije ko bagiranye ibiganiro n'ikipe ya Rayon sports inshuro zigera kuri eshatu ariko ibiganiro ntibigende neza, bituma uu mukinnyi aguma mu karere ka Huye.

Amasezerano ya Muniru muri Mukura ateye ate?

Abdul Rahman Muniru yageze muri Mukura mu mwaka w'imikino 2019-2020 ayisinyira amasezerano y'imyaka ibiri bivuzeko asigaje umwaka umwe muri Mukura anashatse kugenda iyo kipe niyo yamugurisha.

 Kuva Muniru Abdul ageze muri Mukura afite uwuhe musaruro?

Uyu musore w'ibigango ufite imyaka 22 y'amavuko yageze mu majyepfo y'u Rwanda avuye muri Ghana mu ikipe yitwa Accra HQ! Muri Premier league. Yaje ku gihe  cy'umutoza Olivier Ovambe wari ufite abandi bakinnyi yasinyishize, byatumye kubona umwanya wo gukina ndetse no kubanza mu kibuga bimugora.

Mu mikino ibanza ya shampiyona Abdul Rahman Muniru yakinnye imikino itanu atsindamo ibitego 3 anatanga imipira ivamo ibitego igera kuri 3, abenshi baramwibuka mu mukino yinjiyemo asimbuye ubwo Mukura yari yatsinzwe na police fc ibitego 2-1 akaza kwishyura igitego mu minota ya nyuma y'umukino.

Mu mikino yo kwishyura uyu munya-Ghana yakinnye imikino 6 atsindamo ibitego 3 anatanga  imipira 5 yavuyemo ibitego.

Mu mikino y'igikombe cy'Amahoro yakinnyi imikino 2 atsinda igitego 1 anatanga umupira umwe wavuyemo igitego, abenshi baribuka umukino bakinnyemo na Bugesera kuko Ni we wayisezereye. Mu gikombe cy'Ubutwari yakinnye imikino 3 atsindamo igitego kimwe.

Ese nicyo gihe ngo Mukura irekure Muniru?

Uyu mwaka w’imikino urangiye, ikipe ya Mukura Victory Sports yashoje ku mwanya wa 4, umusaruro ubona ko utari mubi. Gusa ubu hari impungenge ku bakinnyi bari bayifashije bamaze gutandukana nayo aha twavuga Iradukunda Bertrand warufite ibitego byinshi ndetse na Ntwari Evode werekeje muri Police na we warufite imipira myinshi ivamo ibitego, kongera ho Ndizeye Innocent wari umuze igihe kinini muri iyi kipe.

Bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Mukura batangaza ko byaba byiza  Mukura igumanye Muniru Abdul bakamwubakiraho muri iyi shampiyona igiye kuza kuko ni umwe mubakinnyi bitwaye neza Kandi ubona ko biteguye no kwitwara neza mu minsi iri imbere.

Muniru Abdul Rahman guhindura ikipe byamufashe iki?

Nk'abandi nakinnyi ba abanyamahanga bakunda guhindura amakipe byumwihariko iyo babonamo inyungu y'amafaranga,  gusa kuri uyu musore wigeze gushakwa n’ikipe ya Saint-George yo muri Ethiopia, akwiye kubanza kumenyera shampiyona yo mu Rwanda ikindi Kandi abakinnyi benshi bakunze kugendera ubuntu iyo batandukanye n'amakipe yabo bivuze ko Mukura itamwongereye amasezerano byaba byiza kuri we kugenda umwaka utaha akagenda yigurishije.


Muniru yaganiriye na Rayon Sports kenshi birangira atayisinyiye


Muniru yafashije Mukura muri uyu mwaka w'imikino 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND