RFL
Kigali

Abahanzi b'ikiragano gishya basohoye amashusho y’indirimbo “Ndaryohewe” bifashishijemo imodoka yo mu 1954-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/07/2020 12:04
0


Inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Ladies Empire y'umuraperikazi Oda Paccy, yasohoye amashusho y’indirimbo “Ndaryohewe” yahurijemo abaririmbyi b'abanyempano b’ikiragano gishya batanga icyizere cy'ejo heza mu muziki w’u Rwanda.



Indirimbo ‘Ndaryohewe’ yagaragaje gukundwa kudasanzwe kuva mu mezi atatu ashize, aho amajwi yayo amaze kumvwa n’abantu barenga ibihumbi 240 ku rubuga rwa Youtube. Iyi ndirimbo iri mu mishinga ya mbere Ladies Empire yasohoye kuva yamurikwa ku mugaragaro.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Ndaryohewe’ yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2020, yari imaze iminsi ikinwa kuri Radio zitandukanye, yumvwa kuri Youtube n’ahandi. Igaragaramo imyambaro idasanzwe yo mu bihe byo ha mbere, ndetse n’imidoka ya Volkswagen yo mu mwaka wa 1945.

Igitero cya mbere cy’iyi ndirimbo cyaririmbwe n’umuhanzikazi Umutoni Milly afatanyije na Yvanny Mpano, Kevin Skaa bunganirwa n’umuhanzi Alto waririmbye inyikirizo.

Igitero cya kabiri cyaririmbwe n’umuhanzikazi Marie France wegukanye irushanwa ry’umuziki rya ‘I’m the Future’, Calvin Mbanda wo muri The Mane ndetse na Mozzey Yemba Boy, umuhanzi wigenga.

Ni mu gihe igitero cya Gatatu ari nacyo gisoza iyi ndirimbo cyaririmbwe n’umuhanzi mu njyana gakondo Ruti Joel, Victor Rukotana ndetse na Ariel Wayz ubarizwa mu itsinda rya Symphony Band.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na X-on the Beat, amashusho (Video) yakozwe na Bob Chris Raheem naho ‘Video Lyric’ yatunganyirijwe muri Ladies Empire.

Ladies Empire ya Oda Paccy ifite imishinga myinshi arimo no gushyira ku isoko indirimbo yahurijemo abahanzi bo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye mu Rwanda.

Umuhanzikazi Ariel Wayz wo muri Symphony Band yaririmbye mu ndirimbo "Ndaryohewe"

Umuhanzikazi Gusange Marie France wegukanye 'I'm the Future'

Umuhanzikazi Milly Umutoni uri mu baririmba igitero cya mbere cy'indirimbo 'Ndaryohewe'

Umuhanzi mu njyana Gakondo unitegura gusohora Album, Ruti Joel 

Ladies Empire yahuje abaririmbyi bo mu kiragano gishya mu ndirimbo "Ndaryohewe" basohoreye amashusho

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NDARYOHEWE" LADIES EMPIRE YAHURIYEJEMO ABAHANZI B'IKIRAGANO GISHYA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND