RFL
Kigali

Koreya y’Epfo: Umuyobozi w’umujyi wa Seoul yasanzwe yiyahuye nyuma y’umunsi umwe ashinjwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/07/2020 11:07
0


Umuyobozi w’umujyi wa Seoul, wahoze ari umunyamategeko w’uburenganzira bwa muntu akaba washoboraga no kuba umukandida wa Perezida wa Koreya y'Epfo, yapfuye yiyahuye nyuma y’umunsi umwe ashinjwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.



Umurambo Park Won wavumbuwe mu rukerera rwo ku wa Gatanu ku musozi nyuma yo kubura ku wa Kane gusa bivugwa ko umukobwa we yabwiye abapolisi ko yasize ubutumwa buteye inkeke mbere yo kuva mu rugo akaba ari nabyo byatumye umukobwa we atabaza polisi. Ubu butumwa bwagiraga buti "Nsabye imbabazi buri wese kandi ndashimira abantu bose babanye nanjye mu buzima bwanjye bwose”.

Hashize amasaha make Park abuze habonetse umukozi w’umugore watanze ikirego cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuri Bwana Park, bikaba bikekwa ko ari cyo cyatumye yiyahura nubwo bitaremezwa n’abashinzwe. Umurambo we wabonetse ku musozi wa Bugak mu Majyaruguru ya Seoul, hafi y’aho ibimenyetso bya terefone ye byaherukaga kugaragara.

Nk’umunyamuryango w’ishyaka riharanira demokarasi ryigenga rya Perezida Moon Jae-in, bivugwa ko Bwana Park yatekerezwaga nk’umuntu ushobora kuba perezida mu amatora yo mu mwaka wa 2022.

Src: Reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND