RFL
Kigali

Nihoreho Arsène ashobora gusohoka muri Rayon Sports atayikiniye akerekeza muri Zambia

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/07/2020 10:29
0


Rutahizamu w’umurundi uherutse gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, Arsène Nihoreho, ashobora gusohoka muri iyi kipe atayikiniye umukino n’umwe nyuma yo kwifuzwa bikomeye n’amakipe akomeye yo muri Zambia kandi yiteguye kumutangaho agatubutse.



Arsène w’imyaka 20 y’amavuko, yasinyiye Rayon Sports tariki ya 29 Kamena 2020, amasezerano y’imyaka ibiri, atanzweho Miliyoni 10 z’amanyarwanda nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe bubinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko Rayon Sports ishobora gusubizwa amafaranga yari yatanze kuri uyu mukinnyi, ubundi ikamurekura akerekeza muri Zambia.

Amakipe akomeye muri Zambia arimo Zanaco, yifuza gutanga akayabo ka Miliyoni 50 z’amanyarwanda kugira ngo yegukane uyu mukinnyi wigaragaje cyane muri shampiyona y’uburundi muri uyu mwaka.

Biravugwa ko uyu musore wari wahawe miliyoni ebyiri mu icumi yari yemerewe, yiteguye kuganiriza Rayon Sports ikaba yamurekura akerekeza muri Zambia.

Nihoreho Arsene yasoje shampiyona ari ku mwanya wa gatatu mu batsinze ibitego byinshi muri ‘Primus League’ aho yasoje afite ibitego 17.

Arsène yanyuze mu makipe atandukanyearimo Rukinzo FC yafashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ahita abengukwa na Olympic star y’iwabo, yakiniye kuri uyu mwaka w’imikino urangiye 2019-2020, ahava yerekeza muri Rayon Sports yo mu Rwanda.

Arsène yinjiye muri Rayon Sports asanga abandi bakinnyi bakomeye iyi kipe yaguze barimo Umunya-Togo Alex Harlley ukina mu kibuga hagati asatira, Kwizera Olivier na Manace Mutatu Mbedi bavuye muri Gasogi United, Muhadjiri nawe akaba ari ku muryango winjira muri iyi kipe ishaka ibikombe mu mwaka utaha w’imikino.

Arsene ashobora gusohoka muri Rayon Sports atayikiniye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND