RFL
Kigali

Hagiye gusohoka Filime y’uruhererekane yiswe ‘MPYISI Series' igamije kurwanya inda ziterwa abangavu-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:9/07/2020 13:49
0


Hagiye gusohoka Filime yiswe 'Mpyisi' ikoranye ubuhanga yuje ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu aho usanga bafatwa ku ngufu n’abakababereye abayobozi bigatuma ubuzima bwabo bwangirika.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kamena  2020, ni bwo hasohotse integuza ya Filimi Mpyisi Series (Trailler), hagaragaramo umusaza mukuru wahanaga umwana we usa n'uwamunaniye mu myifatire. Uyu musaza amucyahanana umujinya bigaragaza ko imico y’umukobwa we iba imubangamiye ndetse ishobora no kwangiza ubuzima bwe bigatuma amucyaha amubuza agakungu.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye  na Emmanuel Ndahayo wanditse ndetse akanagategura iyi filime, yavuze ko yasanze abangavu benshi bahura n'ikibazo cyo gufatwa ku ngufu bakiri bato bikabangiriza ubuzima bwose. Yavuze ko kubona umwana wataye ishuri abikuye ku muntu wamuteye inda bibabaza cyane bityo ngo bikaba bigomba kwinjira mu myumvire y’abangavu ko kwiyitaho no kwirinda bibareba ariko n’abafite iyo mico bagomba kuyicikaho.


Yagize ati” Buriya ntabwo ndavuga ko iyi filime isanzwe kuko ifite ubutumwa bukomeye cyane by’umwihariko ku bangavu na cyane ko ari bo nibanzeho ndikuyandika. Iyo uhuye n’umwana wataye ishuri kubera umugabo cyangwa umusore wamufatiranyije byanga bikunze bigusigara mu mutwe ukibaza icyo gukora ukakibura kuko ujya kureba ugasanga ni ikibazo cyugarije isi n’u Rwanda muri rusange. Ibi rero ni byo byatumye nka Top Hills Entertainment tuyitegura dufatanyije na Westland Films Company kandi twizeye ko izasiga isomo rikomeye kubazayireba na cyane ko yihariye ikibanda no kubagabo bangiza ubizima bw’abana bakabaye ababo”.


Iyi Filime MPYISI Series izagaragaramo umuhanzi El Kennedy usanzwe yiga umuziki ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo nk’uko bigaragara mu nteguza y’iyi filime yamaze kujya hanze. Biteganyijwe ko iyi filime MPYISI Series izatangira gushyirwa hanze guhera muri Nyakanga 2020 buri cyumweru (Buri wa Gatatu) akaba ariwo munsi abantu bazajya bayibona ku rubuga rwa Youtube rwitwa KJ TV Rwanda, izajya ishyirwaho.

REBA INTEGUZA YA FILIME 'MPYISI SERIES' HANO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND