RFL
Kigali

Ibiraro 10 birebire kurusha ibindi ku isi

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:8/07/2020 8:11
1


Ku ya 27 Gicurasi 1937, abantu 200.000 bateraniye mu mihanda ya San Francisco bishimira gufungura ku mugaragaro ikiraro cya Golden Gate Bridge, ikintu gikomeye cyari kigezweho mu buhanga bwa muntu muri kiriya gihe kandi ni kimwe mu bintu bitangaje byari bigezweho ku isi.



Iki kiraro cyari gifite metero 4000 muri iki gihe,biratangaje ubu ko iki kiraro kitakiza no mu biraro 20 binini ku isi ubungubu.

Gukora urutonde rwibiraro birebire ku isi ntabwo ari umurimo woroshye kuko nta buryo busanzwe bwo gupima uburebure bwikiraro.

Ibiraro bimwe bipimirwa kuva kwinjira kugeza mu gusohoka mugihe ibindi bipimirwa kuva mu ruhande rumwe ujya ku rundi.

Uretse ibyo, imibare yavuyemo ni igereranya gusa kandi ingamba mu bipimo zishobora kuba zidasobanutse kubera kuzenguruka.

Nubwo bimeze bityo, dore ibiraro 10 birebire kwisi:

10. Wuhan Metro Bridge (Line 1)

iki kiraro cyabanje kwitwa Line 1 muri 2004 mbere yuko kivugururwa muri 2009 kitwa Wuhan metro bridge. ni ikiraro gihuza ibice bitandukanye mu mujyi wa Wuhan- umujyi mukuru w’intara ya Hubei mubushinwa. Ikiraro cya Wuhan Metro kireshya na kilometer 37.8 Ikiraro cya Wuhan gihuza umujyi munini wa Wuhan mu Bushinwa (miliyoni 10,6). Wuhan, iherereye mu ntara ya Hubei ituwe cyane, ni wo mujyi wa gatanu mu Bushinwa wubatse umuhanda wa gari ya moshi. Ikiraro cyubatswe mu 2009 (umurongo wa mbere, Umurongo wa 1, wuzuye mu 2004) kandi, kubera ko Wuhan yari iherereye ku ruzi rwa Yangtze na Han, ikazenguruka amazi menshi. Wuhan ni ihuriro rikuru ry’ubwikorezi mu Bushinwa kandi yari umurwa mukuru w’intambara mu gihe cy’Abayapani.

9. Lake Pontchartrain causeway

Ikiraro cya Lake pontchartrain causeway giherereye mu majyepfo ya leta ya Louisiana muri leta zunze ubumwe z’Amerika, kikaba aricyo kiraro kinini muri Amerika.

Inzira nyabagendwa igizwe n'ibiraro bibiri bisa, birebire aho buri kimwe gipima kilometero 38.44. Causeway yarangije kubakwa mu 1969 kandi ifite agahigo ko kuba ikiraro kinini ku isi kugeza muri 2011, igihe ikiraro cya Jiaozhao, mu Bushinwa cyubakwaga. Causeway ihuza Metairie, umujyi wa New Orleans hafi ya Mandeville, aho bakunze kwita Inkombe y'Amajyaruguru. Nicyo kiraro cya nyuma cyabanyamerika kururu rutonde.

8. Beijing Grand Bridge

Ikiraro kinini cya Beijing mu Bushinwa nicyo kiraro cya 8 kirekire ku isi. Iki kiraro gifite uburebure bwa kilometero 48.2 hamwe ni igice cya gari ya moshi yihuta ya Beijing-Shanghai kuva Beijing kugera Shanghai.

Kubaka ikiraro byarangiye mu 2010, bituma gifungurwa ku mugaragaro muri 2011.

7. Bang Na Expressway

iki kiraro cyatashywe ku mugaragaro muri 2000 kikaba giherereye mu gihugu cya Thailand ku burebure bwa kilometero 54. Ikindi kandi iki kiraro nicyo cya mbere kinini ku isi kidaca hejuru y’amazi bizwi nka Road Bridge. Iki kiraro cya ciye agahigo ko kuba kinini ku isi kuva mu 2000 kugera muri 2004.

6. Hong kong-Zhuhai-Macao Bridge

ku mwanya wa 6 turahasanga ikiraro kitwa Hong kong-Zhuhai-Macao Bridge gihuza leta ya Hong kong n’umujyi wa Macao mubushinwa. Iki kiraro cyuzuye mu mwaka wa 2018 gitwaye akayabo kagera kuri miliyari 18.8 z’ama dollar y’Amerika. Iki kiraro kiri kuntera ireshya na kilometer 55 ndetse kikaba ikiraro kinini cyambukiranya inyanja

5. The Weinan Weihe Grand Bridge

ku mwanya wa 5 turahasanga ikiraro kitwa Weinan Weihe Grand Bridge gihuza leta ya Zhengzhou na Xi’an. Iki kiraro kikaba gifite uburebure bugera kuri kilometer 79.7, kikaba cyaratangiye kubakwa muri 2008 kigataha ku mugaragaro tariki 6 Gashyantare 2010.

4. Cangde Grand Bridge

Ku mwanya wa kane turahasanga ikiraro kitwa Cangde Grand Bridge gihuza umujyi wa Shanghai na Beijing. Iki kiraro cyubukanye ubuhanga bukomeye kuburyo kitapfa kwangizwa n’umutingito. Iki kiraro kireshya na kilometero 105.9, kikaba cyaruzuye muri 2010.

3. Tianjin Grand Bridge

ku mwanya wa gatatu tuhasanga ikiraro kitwa Tianjin grand bridge kireshya na kilometero 113.7 giherereye mu bushinwa. Iki kiraro gihuza ibice bitandukanye mu bushinwa nka Beijing-Shanghai na Langfang na Qingxian. Iki kiraro cyatashywe ku mugaragaro muri 2010.

2. Changhua-Kaohsiung Bridge

ku mwanya wa kabiri tuhasanga ikiraro gihuza ibice bibiri bitandukanye byo muri Taiwan aribyo Changhua na Kaohsiung, kikaba kiri kuntera ireshya na kilometero 157.3. iki kiraro cyafunguwe ku mugaragaro muri 2007.

1. Danyang-Kunshan Grand Bridge

Ku mwanya wa mbere tuhasanga ikiraro cya Danyang-Kushan giherereye hagati y’umujyi wa Nanjing na Shanghai mu bushinwa. Iki kiraro gifite uburebure bungana na kilometero 164.8 cyatangiye kubakwa muri 2006 cyuzura muri 2011 gitwaye akayabo kagera kuri miliyari 8.5 z’ama Dollar y’Amerika ndetse cyanahaye akazi abakozi bagera ku bihumbi 10.

Src: realclearhistory.com& constructionkenya.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • byiringirobienvenue1 year ago
    Amataka yu Rwanda





Inyarwanda BACKGROUND