RFL
Kigali

Ombolenga Fitina ashobora kwerekeza muri Super Sport United yo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/07/2020 13:00
0


Myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya APR FC ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi, Ombolenga Fitina, biravugwa ko ashobora kwerekeza muri super Sport United yo muri Afurika y’Epfo mu mwaka utaha w’imikino.



Ombolenga uri kuzuza umwaka wa gatatu akinira APR FC, ashobora gutandukana nayo akerekeza muri Afurika y'Epfo agakinira ikipe ya Super Sport United mu mwaka utaha w’imikino kuko bivugwa ko ubuyobozi bw’iyi kipe y’ubukombe muri Afurika bwashimye imikinire ye.

Nkuko Radio/V10 yabitangaje, ngo uyu mukinnyi yamaze kumvikana n’iyi kipe kandi na APR FC yemeye kumurekura.

Mu mwaka w’imikino wa 2016/2017 Omborenga yagiye kugerageza amahirwe hanze y’u Rwanda mu ikipe ya Topvar Topoľčany yo muri Slovakia, avuye muri Kiyovu Sports ariko ntibyagenda neza agaruka mu Rwanda.

Omborenga yahise asinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma na bwo mu mwaka ushize wa 2019 ari kumwe na Emmanuel Imanishimwe berekeje mu gihugu cya Bulgaria, aho byavugwaga ko bagiye gukinira ikipe ya CSKA Sofia ariko na bwo ntibyakunda bagaruka muri APR FC.

Super Sport United yifuza Ombolenga iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo, nyuma ya Mamelodi na Kaizer Chiefs mu mikino 24 imaze gukinwa.

Ombolenga yerekeje muri Afurika y’Epfo, yaba abaye umunyarwanda wa kabiri ukinnye muri iyi shampiyona ikundwa na benshi ku Isi, nyuma y’umunyezamu Kwizera Olivier wakiniye Free State Stars.

Fitina Ombolenga ashobora kwerekeza muri Afurika y'Epfo mu mwaka utaha w'imikino akava muri APR FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND