RFL
Kigali

Gukundana, Kuryamana, kubyarana,..ibintu 4 bidafitanye isano abantu bakunze kwitiranya mu rukundo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:7/07/2020 18:38
0


Iyo abantu bavuze urukundo byumvikana bitandukanye, hari abumva urukundo abemera Imana bavuga ko bakundana nayo, hari abumva urukundo hagati y’umubyeyi n’umwana cyangwa umuryango runaka.



Muri iyi nkuru twe tugiye kugaruka ku rukundo rumwe ruri hagati y’umusore n’inkumi. Ubusanzwe umusore n’inkumi bemeranyijwe gukundana hari ibyo baganira, bagasohokana, bagasangira, bakandikirana ubutumwa, imiryango ikamenyana n’ibindi bitandukanye. Ibyo rero bishobora kuba mukarenga urwo rwego mukagera n’aho umwe yifuza kuryamana n’undi mukabikora mwikingiye cyangwa mukoreye aho byose birashoboka.

Igihe mukomeje kujya muryamana mu rukundo rwanyu hari ubwo bibagwirira umukobwa akaba yasama inda mutabiteguye. Iyo bibaye hari ubwo umusore akwigarika cyangwa akaba yakubwira ati ‘nta kibazo umwana ni uwacu tugomba kumwitaho nzagufasha nubyara.’

Ashobora no kukubwira ati ‘tuyikuremo’ nawe umukobwa ugatangira kubunza imitima wibaza uko uzamera. Hari n’umusore ukubwira ati ‘waza tukabana’ tukarera umwana wacu akaba atandukanye na wa wundi ukubwira ko azagufasha ariko mutabana nyamara ibyo byarabaye ukeka ko muri mu rukundo.

Gukundana, kuryamana, kubyarana no kubana ni ibintu bine bitandukanye abantu bamwe bakunze kwibeshyaho mu rukundo n’ubwo bijya bibaho ko bishobora guhura ariko si ihame. Umuntu ashobora kugukunda, mukabana, mukaryamana mukazanabyarana ariko hari n’ubwo bidashoboka. Ushobora gukundana n’umuntu mutaryamana kimwe n’uko ushobora kuryamana n’umuntu mudakundana.

Ntuzibwire ko umuntu wese uryamanye nawe aba agukunze, cyangwa ngo wibwire ko kuba ubyaranye n’umuntu bituma mubana. Hari ubwo umuntu akwifuza kubera irari risanzwe akaba yakora uko ashoboye ngo akubone muryamane wowe ukibwira ko ari ukugukunda.

Ni benshi bamara kubyarana n’umuntu akabona ko hari izindi ndangagaciro atujuje agahitamo kurera umwana we aho kubana nawe, cyangwa umusore agahitamo kugufasha kurera uwo mwana ariko mutabana. Kuba ubyaranye n’umuntu ntibivuze ko yamaze kukubonamo umugore cyangwa umugabo w’inzozi ze.

Mu kuryamana byo kwimara irari niho hashobora kuva kubyarana, birumvikana ko kubana biba bitoshye kuko muba mutarigeze mukundana. Hari rero n’ababyarana basanzwe bakundana bakaba bakomeza urukundo rwabo bakabana.

Kugeza ubu iyi nkuru iguhaye gusobanukirwa ko mu rukundo byose bishoboka. Ntuzabere umuntu umuzigo ngo ashakane nawe kuko mwabyaranye, sicyo gisobanuye ko agukunda cyangwa akubonamo umufasha. Ikindi ntuzabone umuntu aryamana nawe ngo wisanzure kugeza ubwo utwara inda mutabiganiriyeho ngo yaba agukunda. Byose biratandukanye buri kimwe mu gihe cyacyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND